Leta ya Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drone mu mujyi wa Kyiv bisenya inzira ya gariyamoshi n’ibindi bikorwa remezo ndetse hakomereka abantu 14.
Ibi bitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga 2025 byamaze amasaha arenga umunani byangiza ibintu byinshi mu turere dutandatu, harimo n’ibitaro byahiye biguweho na drone zahanuriwe mu kirere.
Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko ikiganiro yagiranye na Putin kuri telefone ku wa Kane nta musaruro ufatika cyamweretse waganisha ku guhagarika intambara mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko bushyira imbaraga mu kuyihagarika binyuze mu kurandura impamvu-muzi.
Reuters yanditse ko icyemezo cya Amerika cyo kuba ihagaritse kohereza intwaro muri Ukraine byatumye ubuyobozi bwayo buvuga ko bizabaca intege ku rugamba, ndetse Perezida Zelensky byitezwe ko agirana ikiganiro na Trump kuri iyi ngingo.
