Umuherwe wa mbere ku Isi uyoboye ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga, Elon Musk, avuga ko yatangije ishyaka rya politiki rishya rya Amerika ryitwa America Party, rigiye guhangana n’amashyaka abiri asanzwe asimburana mu kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Gatandatu, yanditse kuri X, urubuga nkoranyambaga rwe, ati: “Ku bijyanye no guhomba igihugu cyacu imyanda & ruswa, tuba muri gahunda y’ishyaka rimwe, ntabwo ari demokarasi. Uyu munsi, Ishyaka rya Amerika ryashinzwe kugira ngo rigusubize umudendezo wawe.”
Musk yakoresheje miliyoni amagana y’amadolari kugira ashyigikira Trump mu matora aheruka kandi yayoboye icyiswe Minisiteri ishinzwe imikorere ya Guverinoma cyangwa DOGE mu buyobozi bwa Trump, yari igamije kugabanya amafaranga leta ikoresha bafata nk’apfushwa ubusa mbere y’uko ibyo batumvikanaho bijya ku mugaragaro.
Muri iki cyumweru yongeye kubyutsa igitekerezo cy’ishyaka rishya rya politiki mu gihe abadepite bo muri Amerika bemeje umushinga w’itegeko ry’imisoro n’ikoreshwa ryayo wa Trump.
Musk yari mu banenga aya mategeko kandi yiyemeje gushinga ishyaka rishya ryo kurwanya ishyaka ry’Abarepubulikani bashyigikiye uyu mushinga.
Ku wa Gatanu, yashyize ahagaragara ubushakashatsi abaza niba abakoresha X “Kwigobotora gahunda y’amashyaka abiri (bamwe bavuga ko ari n’ishyaka rimwe),” hatangwa ibisubizo birenga miliyoni 1.2, abarenga 60% bashyigikira ishyaka rishya.