Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishimangira ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyongereye kuko wakomeje kwinjiza abashya.

 

 

Inshuro nyinshi, impuguke za Loni zagaragazaga ko abarwanyi ba FDLR babarirwa mu 1000 cyangwa 2000, gusa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga aherutse gusobanura ko bari hagati ya 7.000 na 10.000.

 

Raporo nshya yashyikirijwe Komite Ishinzwe Ibihano mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano muri Gicurasi 2025, igaragaza ko FDLR na Wazalendo byakajije umurego mu kwinjiza abarwanyi bashya kuva muri Mutarama ubwo AFC/M23 yari mu rugamba rwo gufata imijyi ikomeye.

 

Iyi raporo isobanura ko FDLR na Wazalendo byinjije abarwanyi b’abana bibakuye mu nkambi z’abahunze imirwano ndetse no mu bindi bice bifitemo abantu benshi babishyigikiye.

 

Isobanura ko abana n’abandi FDLR yakuye mu nkambi n’ahandi, bahawe imyitozo yisumbuyeho kugira ngo bongerere uyu mutwe ubushobozi ku rugamba rubera mu bice bitandukanye.

 

Impuguke za Loni zagaragaje ko kwinjiza abana muri FDLR binyuranyije n’amahame mpuzamahanga asaba imitwe yitwara gisirikare kurinda abana, bikanashimangira ko gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC bigoranye.

 

Zavuze ko nubwo FDLR iri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano na Loni, Leta ya RDC yakomeje gukorana na yo nyamara binyuranyije n’amahame mpuzamahanga, ikayifashisha imbere ku rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.

 

Izi mpuguke zemeje ko muri Nzeri 2024, ubwo Ingabo za RDC zagabaga ibitero kuri FDLR kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga, umubano w’impande zombi wajemo agatotsi ariko wongera kuba mwiza nyuma y’igihe gito, bigizwemo uruhare na Gen Maj Peter Cirimwami wahoze ayobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Raporo yasohotse mu mpera z’umwaka ushize, yo yagaragazaga ko Gen Maj Cirimwami ari we waburiye abayobozi bakuru ba FDLR ko bagiye kugabwaho ibitero, bimura ibirindiro mbere y’uko bitangira.

 

Muri raporo nshya, impuguke za Loni zagaragaje ko Leta ya RDC yoherereza FDLR na Wazalendo amafaranga n’ibikoresho, yirengagije ko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kafashe ingamba zibuza gukwirakwiza intwaro mu bagizi ba nabi.

 

RDC n’u Rwanda tariki ya 27 Kamena byagiranye amasezerano y’amahoro yitezweho guhagarika amakimbirane mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari no guteza imbere ubufatanye mu iterambere.

 

Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba biri mu ngingo nyamukuru zigize aya masezerano.

 

Abasesenguzi bagaragaza ko gutandukanya Ingabo za RDC na FDLR bishobora kuzagorana kuko byamaze kwivanga.