Imyiteguro ya gisirikare myinshi ikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Abasirikare barenga 7000 ba FARDC, bashyigikiwe n’ihuriro ry’ingabo kugeza ubu zitaramenyekana ku mugaragaro, baherutse koherezwa i Kalemie, umurwa mukuru w’intara ya Tanganyika. Aho bateganya kwerekeza: Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umupaka n’u Rwanda n’u Burundi.
Iyi ntambwe igaragara ngo yateye kwibaza byinshi: “Ese iyi niyo ntangiriro y’igitero gikomeye kigamije kwisubiza imijyi ya Bukavu na Goma, ibangamiwe cyangwa igenzurwa neza na M23/AFC?”
Iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga ko kohereza ingabo binyuze muri Kalemie, mu majyepfo y’ikibuga cy’intambara, byerekana ubundi buryo bwo gukoresha izindi nzira bitandukanye no kunyura muri Kivu y’Amajyaruguru ubu hatagishoboka.
Igice cya Uvira-Fizi, cyamaze igihe kidatekanye neza, ubu cyaba cyagizwe ibirindiro by’inyuma byo kongera gukusanyurizamo ingabo no gutangiza ibikorwa bya gisirikare bishoboka muri Hauts-Plateaux no ku murongo wa Bukavu-Goma.
Nk’uko amakuru aturuka mu Gisirikare cya Congo agera kuri RFI na TV5 Monde abitangaza, ngo uru rujya n’uruza rw’ingabo n’ibikoresho ruri muri gahunda yo kwisubiza ibice buhoro buhoro hagamijwe gusubiza inyuma ibirindiro bya M23, yashimangiye mu mezi ashize.
Ku rugamba, M23-AFC, ishinjwa kubona inkunga y’ibikoresho n’abasirikare bituruka mu Rwanda, ingabo zayo zikomeje kwisuganya, zishimangira ibirindiro byabo muri Rutshuru, Masisi, no mu nkengero za Sake, mu gihe zongera ibitero byazo mu majyepfo.
Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara, ihuriro AFC/M23 ryamaganye “kohereza ku bwinshi intwaro z’intambara kwa FARDC” ku mirongo itandukanye y’imbere y’urugamba, kandi riburira ko intambara ikomeye ishobora kubura.
Ibi byose biravugwa mu gihe impande zihanganye ziri mu kindi cyiciro cy’ibiganiro byitezweho guhagarika intambara no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.