Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye anagirana ibiganiro na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.
Kenyatta wayoboye Kenya hagati ya 2013 na 2022, ni umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo gukemura amakimbirane yatumye bamwe muri bo bafata intwaro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugugu (Village Urugwiro) ku rubuga rwabyo rwa X byanditse ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Kenyatta “byibanze kuri gahunda zikomeje zigamije kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC ndetse no gukemura impamvumuzi z’amakimbirane.”
Kenyatta yakiriwe i Kigali nyuma y’iminsi mike Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria na we ahagiriye uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Obasanjo na we ari mu bahuza bashyizweho na EAC na SADC.
Kenyatta kandi yaje mu Rwanda mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje kubera ibiganiro bikomeje guhuza Leta ya RDC n’umutwe wa M23 bamaze imyaka itatu n’igice bari mu ntambara.
Bamwe mu badipolomate bari hafi ya biriya biganiro bahamya ko “biri kujya mu cyerekezo cyiza”, ku buryo hari icyizere cy’uko impande zombi zishobora gutanga agahenge.
Amakuru kandi avuga ko M23 na Kinshasa bakomeje kotswa igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo bashobore kugera ku bwumvikane.
Ni Washington mu kwezi gushize yanashoboye gufasha u Rwanda na RDC gusinyana amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington.