Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, ku cyicaro cya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 98 Igisirikare cy’u Bushinwa (PLA) kimaze gishinzwe.
Ni umuhango wayobowe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi wari kumwe n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa i Kigali, Senior Captain (Navy) LI Dayi.
Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, uriya muhango witabiriwe n’Umugaba w’Inkeragutabara, Maj. Gen. Alex Kagame.
Muri uyu muhango, Sr. Capt. (Navy) LI Dayi yavuze ko PLA ibifashijwemo na Perezida XI Jinping w’u Bushinwa, yakomeje “Politiki y’igihugu yo kwirwanaho ndetse n’inzira y’iterambere rinyuze mu mahoro, kandi itanga umusanzu ukomeye mu kurengera ubusugire bw’igihugu, umutekano n’inyungu z’iterambere; ndetse no guteza imbere amahoro n’umutekano ku Isi.”
Yavuze kandi ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ari bwo wabaye mwiza cyane mu mateka yawo, ashimangira ko u Bushinwa bwiteguye gushimangira ubufatanye n’u Rwanda ndetse kwagura ubucuti bw’ibihugu byombi.
Maj. Gen Kagame ku rundi ruhande yashimiye Igisirikare cy’u Bushinwa ku bw’intamwe ikomeye kimaze gutera, ashimangira ko “RDF na PLA basangiye amateka ndetse n’indangagaciro bimwe, kubera ko ibisirikare byombi byarwananye umurava ku bwo kubohora no gutuma abantu abaturage bishyira bakizana.”
Yunzemo ko u Rwanda na rwo rwiteguye kwagura ubufatanye ndetse n’umubano hagati ya RDF na PLA.