Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jon-un, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cye.
Kim na Lavrov bahuriye mu mujyi wa Wonsan, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yabitangaje.
Ifoto iyi Minisiteri yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana bariya bagabo bombi barimo basuhuzanya, bombi bamwenyura.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Burusiya yagendereye Koreya ya Ruguru, mu gihe Moscou na Pyongyang bikomeje gushimangira ubucuti.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu mbarwa bishyigikiye u Burusiya mu ntambara bumaze imyaka ine burwanamo na Ukraine, ndetse zanabwoherereje ibihumbi by’ingabo n’intwaro ziri mu byabufashije kwirukana ingabo za Ukraine mu ntara ya Kursk.
Ubutasi bw’Igisirikare cy’u Bwongereza buvuga ko byibura abasirikare b’abanya-Koreya babarirwa mu 6,000 ari bo bamaze kwicirwa muri iriya ntambara.
Ubutasi bw’Igisirikare cya Koreya y’Epfo bwo buvuga ko Koreya ya Ruguru ishobora kuba iri kwitegura kohereza izindi ngabo muri Ukraine hagati y’uku kwezi kwa Nyakanga n’ugutaha kwa Kanama.
Mbere y’uko Minisitiri Lavrov ahura na Perezida Kim Jong-un yari yabanje guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Son Hui.
Lavrov yashimiye ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru “ku bw’abasirikare berekanye ubumenyi bwihariye bw’imirwanire” bwoherereje u Burusiya, mu rwego rwo kubufasha kubohora uturere twabwo.
Koreya ya Ruguru yijeje Moscou ko izakomeza kuyifasha muri iriya ntambara.