Mu gikorwa cyatunguye isi, Leta ya Iran binyuze mu bantu bashyigikiwe n’ibitangazamakuru bya Leta, yatangaje ko yashyizeho igihembo cya miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika ku muntu uwo ari we wese wakwica Donald Trump  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igikorwa cyiswe “icy’ubushotoranyi gikabije”, ndetse kikaba cyamaganwa na Leta ya Amerika nk’igikorwa kigaragara nk’iterabwoba mpuzamahanga.

 

Iri tangazo rije nyuma y’imyaka ine ishize General Qassem Soleimani, umwe mu bayobozi bakomeye b’igisirikare cya Iran, yiciwe i Baghdad n’indege zitagira abapilote (drones) z’Amerika mu mwaka wa 2020, mu gikorwa cyari cyategetswe na Trump ubwe. Uyu mugabo wari ukuriye igisirikare cya Al-Quds gishinzwe ibikorwa bya gisirikare byo hanze ya Iran, yari umwe mu bantu ba hafi ku butegetsi bwa Tehran.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga yakusanyijwe binyuze muri crowdfunding ishyigikiwe na Leta ya Iran, harimo n’ibitangazamakuru nka Press TV, bizwiho gukwirakwiza ubutumwa bwa politiki bushyigikiye irondakarere no kwamagana ibihugu by’iburengerazuba. Nubwo atari Leta ya Iran ubwayo yabitangaje ku mugaragaro, uburyo iyi gahunda yashyizwe ahabona ku mbuga za Leta, bifatwa nk’uruhare rutaziguye rw’ubutegetsi bwa Tehran.

 

Abasesenguzi b’umuzi w’amategeko mpuzamahanga bavuga ko iki gikorwa gishobora gufatwa nk’igitero cy’iterabwoba giteguye n’igihugu kigambiriye gutera ubwoba cyangwa guhohotera abandi bayobozi ku rwego mpuzamahanga.

Ibikorwa nk’ibi byongera ubushyamirane busanzwe buri hagati y’ibi bihugu byombi. Ubusanzwe, umubano wa Amerika na Iran umaze imyaka irenga 40 wifashe nabi kuva ku gihe cy’ihirikwa ry’ubutegetsi bw’umwami Shah wa Iran mu 1979. Amerika yakunze gushyira ibihano bikakaye kuri Iran, cyane cyane ku bijyanye n’umushinga w’uranium ushobora kuvamo intwaro kirimbuzi, ibintu Iran yahakanye ko igamije gukora intwaro.

 

Gukuraho amasezerano y’ubutwererane ku mushinga w’ubutare bwa Uranium mu gihe cya Trump mu 2018, byarushijeho guca igikuba. Biden wagerageje kuyasubizaho, nawe yananiwe kugera ku ntego, kubera ukwikoma kwa Kongere ya Amerika ndetse n’amahuriro y’abagize umuryango wa Gulf Cooperation Council bashyigikiwe na Israel.

Iki gikorwa kirimo kuba mu gihe mu karere habera intambara zitandukanye, zirimo iya Israël na Hamas muri Gaza, aho Iran ishinjwa n’Amerika kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro nka Hezbollah, Houthi na Islamic Jihad. Kugeza ubu, Amerika yakomeje kohereza ingabo n’indege mu karere mu rwego rwo guhagarika ubukana bwa Iran no gutabara ibihugu bifitanye amasezerano y’umutekano.

Uru rugomo rushya rukomeje gushira igitutu ku rwego mpuzamahanga, aho Amerika yatangiye iperereza rikomeye ry’inzego z’umutekano, rigamije kugaragaza neza niba iki gikorwa gishingiye ku mugambi wa Leta cyangwa ibice byayo, ndetse n’ababigizemo uruhare. Hari impungenge ko iki gikorwa gishobora gutuma Amerika ifata icyemezo gikomeye kirimo ibihano bishya cyangwa intambwe ya gisirikare, by’umwihariko igihe haba hari igitero cy’ubugizi bwa nabi cyaba gikozwe n’umuntu wifashishije iyi gahunda ya Iran.

Mu mateka, Iran yigeze gushinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abayobozi n’abasivile hirya no hino, harimo igitero kuri ambasade ya Amerika mu ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo 1979, giteza intambara ya dipolomasi imaze igihe kirekire. Nanone, mu 1983, hemejwe uruhare rwayo mu gitero cyahitanye abasirikare ba Amerika muri Lebanon.