Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko azoherereza Ukraine izindi ntwaro zo mu bwoko bwa Patriots kugira ngo ziyifashe gukumira ibitero by’u Burusiya.
Ni ubutumwa bushimangira icyemezo cya Trump cyo gusubukura ibikorwa byo koherereza Ukraine intwaro kugira ngo ikomeze kwirwanaho mu gihe yugarijwe n’ibitero bya drones na misile.
Trump yagaragaje ko yizeraga ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ashaka amahoro, ariko ngo ibyo avuga ku manywa bitandukanye n’ibyo akora ku mugoroba.
Ati “Tuzaboherereza Patriots kuko bazikeneye cyane, kubera ko mu by’ukuri Putin yatunguye abantu benshi. Avuga neza, maze akarasa abantu bose ibisasu ku mugoroba […] Ntabwo mbikunda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Amerika atari yo izirengera ikiguzi cy’izi ntwaro, ahubwo ko ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bizazigura, ibone kuziha Ukraine.
Ati “Ukraine irazikwiye kuko ikeneye kwirinda. Ariko EU izazishyura, ntabwo ari twebwe tuzazishyura. Tuzaba dukora ubucuruzi.”
U Burusiya busobanura ko iyo bugaba ibitero kuri Ukraine, buba bwihorera kuko na yo irasa ku butaka bwabwo, kandi ngo buba bugambiriye gusa ibikorwaremezo by’igisirikare.