Perezida João Lourenço wa Angola muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagize mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi intumwa ye yihariye mu karere ka Sahel.

AU mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga, yavuze ko Ndayishimiye azayobora “imbaraga za dipolomasi zo mu rwego rwo hejuru ndetse n’ingufu z’ubufatanye” zigamije gukemura ibibazo by’umutekano ndetse n’iby’ubutabazi mu karere ka Sahel.

 

Aka karere gaherereyemo ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso bimaze igihe byugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Islamic State.

Mu nshingano Ndayishimiye kandi yahawe harimo gukaza ibiganiro n’abayobozi ba Guverinoma za biriya bihugu, abavuga rikijyana, imiryango itandukanye yo muri kariya karere itegamiye kuri leta, za Sosiyete Sivile ndetse n’abafatanyabikorwa b’ingenzi, mu rwego rwo guteza imbere imishyikirano, kubaka ubwumvikane rusange ndetse no guteza imbere ingamba ziganisha ku mahoro arambye ndetse n’umutekano mu karere ka Sahel.

 

Lourenço yavuze ko yahisemo Ndayishimiye kubera ko ngo afite ubushobozi bwo guteza imbere icyerekezo cya AU, biciye mu cyiswe imiyoborere ye idasanzwe no kumva neza urusobe rw’ibibazo byugarije umugabane.

 

 

Yavuze kandi ko Perezida w’u Burundi afite ubunararibonye n’umuhate udashidikanwaho w’ukwishyira hamwe k’umugabane wa Afurika, kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’ubufanye; bityo kumushyiraho bikaba bijyana n’umuhate utajegajega wa AU wo gushyigikira kubaka amahoro n’ubufatanye bw’akarere muri kamwe mu turere twa Afurika twugarijwe cyane n’ibibazo.

 

Ndayishimiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko yakiranye ukwicisha bugufi ziriya nshingano yahawe na Perezida Lourenço.

Ati: “Nakiranye ukwicisha bugufi ndetse n’inshingano ubutumwa bw’icyubahiro nahawe na Nyakubahwa João Lourenço uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kuba intumwa idasanzwe mu karere ka Sahel.”

 

 

Ndayishimiye yashimangiye ko afite umuhate wo gutuma Sahel ibona amahoro afatanyije na bagenzi be bo muri kariya karere.