Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, ahamya ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo agomba kuva ku butegetsi, rigasubiza igihugu ku murongo muzima.

 

 

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 26 Nyakanga 2025, asobanura ingingo y’amahame Leta ya RDC na AFC/M23 biherutse kumvikanaho irebana no gusubiza Leta ibice byose by’igihugu.

 

Nyuma y’aho impande zombi zishyize umukono ku nyandiko y’aya mahame, Guverinoma ya RDC yatangaje ko AFC/M23 igomba kuva mu bice byose igenzura nta mananiza, ndetse ngo ibyo ntibizasaba ko habaho imishyikirano.

 

Nangaa yavuze ko AFC/M23 ari yo izasubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, nyuma yo kwegura kwa Perezida Tshisekedi kuko ngo ayobora RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

 

Yagize ati “Kuva mu bice kwacu ni umusaruro uzakurikira gusubizaho ubutegetsi bwa Leta bizakorwa na AFC/M23 mu gihugu cyose nyuma yo kuvaho kwa Tshilombo. Niba ari umugabo koko, naze adukuremo. Tugomba kugera ku muzi w’ikibi, tukakirandura.”

 

Nangaa yatangaje ko ikibi kibangamiye RDC ari Perezida Tshisekedi na Leta ye, kuko atubahiriza Itegeko Nshinga, akimakaza ruswa, urwango, kunyereza umutungo w’igihugu, ivanguramoko, agakoresha ubutabera mu nyungu ze, akanakandamiza abatavuga rumwe na we kugeza bahunze.

 

Ati “Ingingo ya 4 y’itangazo rya Doha isaba gusubizaho ubutegetsi bwa Leta mu gihugu. Ntibyakorwa na Leta yamunzwe na ruswa, itemewe, idashoboye kandi yanzwe. Bizakorwa na AFC/M23, urwego rwonyine rwizewe, rutunganye, rwubakitse bijyanye n’intumbero y’abaturage.”

 

Mu mahame yasinyiwe muri Qatar harimo ingingo y’uko buri ruhande rugomba gufata ingamba zubaka icyizere, cyane cyane gufungura imfungwa. Ibi Nangaa yabishingiyeho asaba Leta ya RDC gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango wa AFC/M23 n’abandi bakekwaho gukorana n’iri huriro.

 

Umuyobozi wa AFC/M23 yatangaje ko intumwa z’iri huriro zitazasubira mu biganiro by’amahoro biteganyijwe muri Qatar bitarenze tariki ya 8 Kanama, mu gihe Leta ya RDC yaba itarafungura aba bantu.