Umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU wiciye abantu 47 muri kiliziya ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.
Umuvugizi w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, (AFC/M23) Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ko aba barwanyi bishe abaturage ku wa 27 Nyakanga 2025.
Ati “Ihuriro AFC/M23 ryamaganye bikomeye ubwicanyi bwakorewe abavandimwe bacu bagera kuri 47, bukozwe na ADF/NALU kuri iki Cyumweru, ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kiliziya ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.”
Yavuze ko Leta ya Kinshasa igaragaza ubushobozi buke bwo kurinda abaturage bityo AFC/M23 ihita igira inshingano zo kugarura ubutegetsi bwa Leta mu bice byose bya RDC.
Amahame y’ibanze yashyizweho umukono hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC ateganya ko mu nzira zo kugarura amahoro hagomba guhagarikwa imirwano, hagasubizwaho ubutegetsi bwa Leta mu bice byose bya RDC.