Ikigage cy’Ibyumba gikunze kugarukwaho cyane n’abantu batandukanye, kugeza ubwo usanga no mu tundi turere harimo n’ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali ibyapa byanditseho amagambo arembuza abantu, ya “Ducuruza ikigage cyiza cy’i Byumba.”
Abaturage bo muri iki gice cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda bagaragaza ko ikigage kiri no mu byateje imbere ishoramari ku babikora nk’ubucuruzi bw’umwuga, kuko gikundwa na benshi.
Bamwe bagaragaza ko bagifata mu mwanya wo kwica akanyota barangije akazi, icyakora hari n’abavuga ko kibongerera imbaraga iyo bakinyweye mbere yo gutangira akazi.
Iki kigage gitunze benshi mu Karere ka Gicumbi, kinafite amazina atandukanye ugendeye ku buryo kiba cyateguwe.
Hari abakunda ikigage gisembuye cyitwa Umusabike, Igipende, Umuhira, n’Umuce. Hari n’andi mazina bitewe n’agace bacyengeramo gusa akurikirana bitewe n’iminsi kiba kimaze nyuma yo kwengwa, hakaba n’ikindi bita Ubushera kikaba ikigage cyifashishwa n’abantu batanywa ibisembuye .
Nyirantezimana Annonciata utuye mu Murenge wa Byumba Akagari ka Gisuna ari naho acururiza iki kigage, avuga ko nta wacuruje ikigage ngo abure kwiteza imbere.
Ati ” Kucyenga bimara nk’icyumweru, ubanza kugitegura uhereye ku masaka ukayinika nk’iminsi itatu ari mu mazi, bikarangira ahindutse amamera ari yo bashesha akengwamo ikigage. Icyo gihe ni bwo utangira gutegura uburyo bwo kugishigisha.”
Uyu mubyeyi garagaza ko iyo umaze kugishigisha, ukora ikivuge ari na cyo gikorwamo umusemburo utuma gihinduka agasembuye, hamwe uwakinyoye ku bwinshi kimugaragura, agataha akata umunani.
Nyirantezimana arakomeza ati “Ngurisha amajerekani icyenda ku munsi, igikombe kinini tukigurisha 600 Frw. Ubwo se urumva mu majerekani icyenda havamo ibikombe bingahe? Ni ishoramari ku babikoze neza.”
Icyakora haracyagaragara abashaka guhumanya abantu binyuze muri iki kinyobwa, nk’uko uwitwa Ngabitsinze wo muri aka gace abisobanura.
Ati “Hari n’abagitegura nabi, haba harimo umwanda na byo bigatera indwara, hakenewe kongerwa isuku cyane ba kagitegura neza kuko gikundwa na benshi.”
Nubwo ikigage kiri mu biranga Umuco Nyarwanda, abaturage basabwa kucyengana isuku n’ubushishozi birinda kukivanga n’inzoga z’inkorano kuko ari zo zangiza ubuzima bw’abaturage.