Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere tariki ya 28/07/2025, ni bwo inkongi y’umuriro yadutse muri tumwe mu duce two mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,  utwika amazu arimo n’ay’ubucuruzi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

 

Amazu y’ubucuruzi aherereye mu gace ka Balindu ho muri teritware ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’iyo yahiye arakongoka harakoka mbarwa.

 

Balindu ni ko gace kagabanya umujyi wa  Goma na teritware ya Nyiragongo, kazwi kuba ari agace k’ubucuruzi bkomeye.

Amashusho abigaragaza yerekana urwotsi mwinshi utumbagira mu kirere, ndetse n’ibirimi by’umuriro nabyo biri kuzamuka.

 

 

Ahandi habereye impanuka nk’iyi ikomeye ni mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, aho agace  kitwa Murambula kari hafi na Pharmakina mu ntera ngufi uvuye ku kigo cya gisirikare cya Kansayo, na ko kadutsemo inkongi y’umuriro itwika amazu menshiyangiza ibitari bike.

 

 

 

Gusa, yaba i Nyiragongo n’aha i Bukavu, kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaba yarahitanywe n’iyo mpanuka, usibye amazu yahiye n’ibyayangirikiyemo birimo ibikoresho ahanini bikoreshwa mu ngo ndetse n’ ibicuruzwa byahiriye mu maduka

Kimwe  cyo, ubuyobozi bwibanze muri izi teritwari zombi ntacyo buratangaza kuri ibi byabaye, abatu bakaba bakomeje kwibaza impamvu izi nkongi zabereye rimwe cyane muri ibi bice bigenzura n’ umutwe wa M23 .