Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko u Bwongereza buzemera Palestine nk’igihugu muri Nzeri keretse Israel niyisubiraho igafata ingamba zikomeye zo guhagarika “ibikorwa biteye ubwoba” muri Gaza kandi ikuzuza ibindi bisabwa.

 

 

 

 

Starmer yagize ati: “Intego yacu iracyari Israel itekanye kandi ifite umutekano iruhande rwa leta ya Palestine kandi yigenga”.

Yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza yahoze ishaka kwemera igihugu cya Palestine “nk’umusanzu mu nzira y’amahoro iboneye mu gihe igisubizo cy’ibihugu bibiri,” yavuze ko “ubu kibangamiwe.”

 

 

Starmer ati: “Mu rwego rwo kugera ku mahoro, nshobora kwemeza ko u Bwongereza buzemera igihugu cya Palestine mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri, keretse Leta ya Israel nifata ingamba zifatika zo guhagarika ibintu biteye ubwoba muri Gaza.”

 

 

 

Umuyobozi w’u Bwongereza kandi yahamagariye Israel “kwemera guhagarika imirwano no kwiyemeza guharanira amahoro arambye”, ibyongera kubyutsa igisubizo cy’ibihugu bibiri byigenga.

 

 

Starmer yakomeje asaba Israel “kwemerera Loni kongera gutangira gutanga inkunga, no kwerekana neza ko nta kwigarurira ubundi butaka kuzabaho muri West Bank.

 

Ibi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza abitangaje nyuma y’iminsi itariki myinshi Perezida Emmanuel Macron, w’u Bufaransa, na we akangishije Israel kuzemera Palestine nk’igihugu kigenga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe muri Nzeri.