Itegeko rishya ryashyizweho umukono na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, riteganya ko icyo gihugu kigiye gutangira kwinjiza mu gisirikare abasaza bari hejuru y’imyaka 60 bagakorera ku masezerano, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abinjira mu gisirikare.

 

 

 

Iri tegeko ryemerera abagabo bageze igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuba bakwiyandikisha mu gisirikare bagahabwa imirimo itari iyo kujya ku rugamba, nyuma y’uko basuzumwe n’abaganga b’igisirikare bakanemeza n’umuyobozi w’ishami basaba gukoreramo. Ayo masezerano bazajya bahabwa ni ay’umwaka umwe ushobora kongerwa.

 

Iri tegeko ryatangijwe n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Mata, ritorwa n’Inteko mu ntangiriro z’uku kwezi. Amategeko asanzwe ya Ukraine ateganya ko imyaka 60 ari yo umuntu ashobora kwemererwa kujya muri pansiyo.

 

Muri Gashyantare 2022, igihugu cyakoze ubukangurambaga bwabuzaga abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 kuva mu gihugu. Nyuma yo gutakaza abasirkare benshi, mu 2024, icyo gihugu cyagabanyije imyaka yo kwinjira mu gisirikare iva kuri 27 iba 25, ndetse hakazwa ubukangurambaga bwo kucyinjiramo.

 

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Hongirie, Zelenskyy yemeye ko ubukangurambaga bugamije kubona abashya binjira mu gisirikare kikiri ikibazo gikomeye.

 

Kuri ubu harabarurwa abasaga ibihumbi 213 bafatwa nk’abatorotse igisirikare muri Ukraine ku mpamvu impamvu zitandukanye.

 

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ukraine yatangije gahunda yo gushaka abasirikare ku bushake igamije gukurura abagabo bafite imyaka hagati ya 18 na 24. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko iyo gahunda ari “itike ijya gusa mu cyerekezo kimwe,” ashimangira ko Ukraine iri “kurimbura” urubyiruko rwayo.