Abasirikare batanu ba Sudani y’Epfo bishwe n’ingabo za Uganda mu mirwano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ku wa mbere, ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’abayobozi bo mu ntara ya Equatoria y’Amajyepfo, aho iyi mirwano yabereye.

 

 

Imirwano yabaye ku wa Mbere, ariko kugeza ubu impamvu nyakuri yatumye iraswa hagati y’impande zombi ntiramenyekana. Cyakora, Igisirikare cya Sudani y’Epfo, SSPDF (South Sudan People’s Defense Forces), cyemeje ko iyo mirwano yabaye kandi ko yishe abasirikare bacyo batanu.

 

 

Intara ya Equatoria y’Amajyepfo isanzwe ifite umupaka muremure ihuriyeho na Uganda, kandi mu bihe byashize yagiye igaragaramo ibibazo by’umutekano muke, uterwa n’ inyeshyamba, ubujura bwitwaje intwaro ndetse n’abasirikare bambukiranya imipaka ku buryo budakurikije amategeko.

 

 

Igisirikare cya Uganda, UPDF (Uganda People’s Defense Forces), ntikiragira icyo kivuga ku ruhare cyagize muri iyo mirwano, ndetse nta n’impande za guverinoma z’ibihugu byombi ziragira icyo zitangaza ku rwego rwa dipolomasi, ibintu bikomeje guteza impungenge ku bijyanye n’umubano wa politiki n’umutekano hagati ya Kampala na Juba.

 

 

Uganda imaze igihe ifite uruhare mu bijyanye n’umutekano wa Sudani y’Epfo, aho isanzwe ishyigikira ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir binyuze mu gutanga ubufasha bwa gisirikare, ndetse no koherezayo ingabo zayo zidasanzwe.

 

 

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Uganda yohereje ingabo zidasanzwe (forces spéciales) muri Sudani y’Epfo, mu rwego rwo gukomeza kurinda ubutegetsi bwa Salva Kiir, guhashya imitwe y’inyeshyamba ndetse no gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro.

 

 

Iyi mirwano yabaye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ishobora kugira ingaruka itari nziza ku mikoranire y’ igisirikare bari basanzwe bafite, ndetse no ku rugendo rwo guhosha intambara z’imbere muri Sudani y’Epfo zishingiye ku bwoko n’inyungu za politiki.

 

 

Abasesenguzi mu by’ umutekano wo mu karere bavuga ko amakimbirane nk’ aya hagati y’ibihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare akenshi aba afite igisobanuro kinini kihishe inyuma, haba mu bya politiki, mu mikoranire itavugwaho rumwe, cyangwa mu gushaka kugaragaza ububasha”.

 

 

Ni mu gihe kandi Sudani y’Epfo ikomeje kugorwa n’ihurizo rikomeye ry’umutekano muke, ihungabana ry’ubukungu, n’itinda mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’imitwe y’abahoze ari inyeshyamba n’ubutegetsi buriho.