Amakuru atigeze atangazwa ku mugaragaro n’urwego na rumwe, aravuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, abasirikare barenga 200 bafatiwe ku rugamba na M23 basubijwe mu gihugu cy’u Burundi binyuze mu nzira y’ibanga. Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa nijoro, aho abo basirikare bambukiye ku mupaka wa Rubavu-Kigali-Nemba.

 

 

Aya makuru  avuga ko u Rwanda rwabafashije gusubira mu gihugu cyabo mu ibanga rikomeye, kandi ko bazakomeza koherezwa mu byiciro bitandukanye.

 

Aba basirikare  bari barafatiwe ku rugamba mu ntara za Kivu zigaruriwe n’umutwe wa M23, nubwo leta y’u Burundi yakomeje guhakana yivuye inyuma ko aba basirikare ari abayo.

 

Kugeza ubu, nta rwego rwa leta n’urwo mu nzego z’umutekano mu Rwanda cyangwa mu Burundi ruremeza cyangwa ngo ruhakane aya makuru ku mugaragaro.