Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanenze ubwumvikane Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko uyu muryango utigeze ugaragaza igitinyiro wakabaye ufite.
Tariki ya 28 Nyakanga 2025, EU na Amerika byumvikanye ko bizagirana amasezerano yo kugabanya ubusumbane bukabije mu bicuruzwa byoherezwa ku ruhande rumwe n’urundi.
Hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi, EU yemeye kugura ingufu zitunganywa na Amerika zifite agaciro ka miliyari 750 z’Amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, no gushora imari ya miliyari 600 z’Amadolari muri Amerika.
Trump yari yarafashe icyemezo cyo kuzamura umusoro w’ibicuruzwa biva mu bihugu bigize EU kugeza kuri 30% mu gihe uyu muryango utakwemera ubwumvikane ariko kuri ubu yemeye ko uguma kuri 15%.
Ubwo Macron yari mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 31 Nyakanga, yagaragaje ko kugira ngo umuryango nka EU ubashe gufata ibyemezo bikomeye cyangwa wibohore, uba ukwiriye kubanza kugira igitinyiro.
Ati “Kugira ngo wibohore, ubashe gufata icyemezo uko ubishatse, ukwiriye kubanza kugira igitinyiro kandi rwose ntabwo tukigira igitinyiro gihagije nk’icyo twagakwiye kuba dufite.”
Yakomeje avuga ko bibabaje kubona EU itibona nk’umuryango ukomeye kandi ukwiriye gufata ibyemezo bikomeye ku Isi ndetse ahita asaba ubuyobozi bw’uyu muryango gukora cyane kugira ngo umubano wawo na Amerika ubeho nta busumbane.