Kuri wa Kane, itariki ya 14 Kanama, Umujyi wa Kindu wabyukiye mu mirwano ikaze yabaye hagati ya Wazalendo n’inzego z’umutekano za Congo.

Kurasana hagati y’inyeshyamba za Wazalendo na FARDC, ubusanzwe bafatanya mu kurwanya M23, kwahereye mu gace ka Tokolote, gaherereye muri Komini ya Mikelenge, biteza ubwoba bwinshi ndetse bihagarika ubuzima mu bice byinshi by’umujyi.

Umubare nyawo w’abantu bapfuye nturamenyekana, gusa amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanye imirambo y’abantu batatu, barimo umupolisi, irabambaraye hasi.

Andi makuru avuga ko hapfuye abantu hagati ya batanu n’icumi, ariko nta mubare w’abapfuye kugeza ubu utarashyirwa ahagaragara nk’uko tubikesha urubuga Actualite.cd.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, iyi mirwano yatangiriye i Katako, umurwa mukuru wa Sheferi ya Bangengele, nko mu birometero 7 uvuye mu Mujyi wa Kindu. Bivugwa ko Inyeshyamba za Wazalendo ziherereye aho, zatangiye zisaba abaturage baho kubagaburira ku gahato.

Iyo myitwarire yatumye umupolisi wari uhagaze kuri bariyeri ya Katako atabara bituma haduka amakimbirane. Mu gace ka Tokolote, ahatangiriye kumvikana amasasu, abaturage bahise bihisha mu ngo zabo. Mu mujyi rwagati, amasoko yahise afunga, abantu bava mu mihanda ubundi rurambikana.

Biravugwa ko amasasu yavuze amasaha menshi, Umujyi wa Kindu umera nk’ahantu habereye intambara.

Ituze ryaje kugaruka mu masaha ya nyuma ya saa sita, mu mujyi, ariko impagarara zakomeje kugaragara.