Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yatanze amabwiriza yo gutangira ibiganiro bigamije kurekura imfungwa zose z’icyo gihugu zikiri muri Gaza ndetse no kurangiza intambara, mu buryo bwa Israel.

 

Ku mugoroba wo ku wa Kane, ni bwo Netanyahu yabwiye abasirikare ba Israel ko guverinoma ye yemeje kandi n’umugambi wo kugaba igitero gikomeye mu majyaruguru y’umujyi wa Gaza, nubwo hari ababirwanya baba mu muryango mpuzamahanga na bamwe bo mu gihugu imbere.

 

Ku wa Mbere, Hamas yari yemeye icyifuzo cyateguwe na Qatar na Misiri cy’amasezerano y’agahenge k’iminsi 60, aho Qatar yatangaje ko cyari kuzatuma hafungurwa kimwe cya kabiri cy’imfungwa zisigaye muri Gaza.

 

Netanyahu yavuze ko atemera ibyo byari byashyizwe ku meza y’ibiganiro.

Itangazamakuru rya Israel ryatangaje ko hari umuyobozi w’icyo gihugu wavuze ko abahuza bazoherezwa mu biganiro bishya igihe hazaba hamaze kwemezwa aho bizabera.

 

Mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze ubwo yasuraga icyicaro cya diviziyo ya Gaza ku mugoroba wo ku wa Kane, Netanyahu yavuze ati “Natanze amabwiriza yo gutangira ako kanya ibiganiro bigamije kurekura imfungwa zacu zose.”

 

Yunzemo ati “Naje kwemeza umugambi w’ingabo za Israel wo gufata Umujyi wa Gaza no gutsinda Hamas.”

Yagaragaje ko ibyo bibiri, ari byo gutsinda Hamas no kurekura imfungwa zose, bigendera hamwe, ariko ntiyatanze ibisobanuro ku byerekeye icyiciro gikurikiyeho cy’ibiganiro.

 

Mu cyumweru gishize, bamwe mu bayobozi ba Israel bari bagaragaje ko batemera amasezerano y’agahenge azaba arimo kurekura igice cy’imfungwa gusa.

Ku wa Gatatu, Hamas yashinje Netanyahu kwirengagiza icyifuzo cy’abahuza, imushinja no kubangamira amasezerano, nk’uko byatangajwe na Reuters.

 

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ibiro bya Netanyahu byasohoye itangazo rivuga ko Israel izemera gusa amasezerano igihe imfungwa zose zarekurwa icyarimwe. Ryavugaga kandi ko ibisabwa kugira ngo intambara irangire birimo gukura intwaro mu maboko ya Hamas, kudaha Gaza ubushobozi bwo kwihigira intwaro, kugenzurwa n’Ingabo za Israel ku mipaka ya Gaza, no gushyiraho ubuyobozi butabogamiye kuri Hamas cyangwa ku butegetsi bwa Palestine.

 

Israel ivuga ko nyuma y’intambara imaze amezi 22, mu mfungwa 50 zikiri muri Gaza, 20 gusa ari zo zishobora kuba zikiri nzima.