Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko ku mwaka umunyarwanda arya ibilo 13 by’inyama kandi yagakwiriye kurya ibilo 50 nk’uko ibipimo by’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa ubigaragaza.

 

 

Ibi yabigarutseho ku wa 16 Ukwakira 2025, mu kiganiro yagiranaga n’abanyamukuru aho yagarukaga ku myiteguro u Rwanda rufite yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa wabaye kuri uyu munsi.

 

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya ari ibikomoka ku buhinzi mu gihe ibikomoka ku matungo ari 2% ku mwaka.

 

Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari zo zikomoka ku matungo.

 

Ibi ni bimwe mu byo Dr. Ndabamenye yavuze ko biteye inkeke kubera ko abanyarwanda batarya inyama zihagije ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga.

Ati “Abanyarwanda ntabwo turya inyama zihagije kubera ko iyo urebye ku kigereranyo usanga umuturage cyangwa impuzandengo y’umuntu ku mwaka umunyarwanda arya ibilo 13,5 by’inyama kandi muri FAO bagaragaza ko byibura umuntu aba akwiriye kurya ibiro 50.”

 

Yakomeje asobanura ko kugira ngo ibilo by’inyama abanyarwanda barya bive kuri 13 bigere kuri 50 bizasaba ko hafatwa ingamba zitandukanye zirimo guteza imbere ubworozi bw’amafi, kongera inyama z’amatungo magufi, kuvugurura icyororo cy’amatungo cy’Inka kugira ngo umusaruro w’amata wiyongere ariko n’uw’inka zitanga inyama.

 

Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.

 

Inyama z’inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 mu gihe ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.

 

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Ndabamenye yabanje kwerekana ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwihaza mu biribwa kubera ko abanyarwanda muri rusange bagera kuri 83% bihaza mu biribwa.

 

Gusa avuga ko iyo mibare yagiye ihinduka cyane kubera ko ugereranyije no mu 2021 aho Covid 19 yari imeze nabi ndetse n’intambara zitandukanye ku Isi biri mu byatumaga bigira ingaruka mu gutuma abanyarwanda batabasha kwihaza mu biribwa.

 

Ati “Ibyo byose byagiye bikoma mu nkokora mu bijyanye no kubona ibiryo bihagije abaturage kubera ko twari kuri 79,2% ariko ubu tugeze byibura mu baturage bihagije mu biribwa bagera kuri 83%.”

 

Yakomeje avuga ko muri rusange abanyarwanda babasha kwihaza mu biribwa bari ku kigero cya 83%, abafite ibidahagije bari kuri 16% aho bavuye kuri 19%, ni mu gihe 1% basigaye aribo batabasha kubona ibiryo bihagije nkuko tubyifuza gusa agaragaza ko u Rwanda rwifuza kugeza 100% mu gihe kiri imbere.

 

Uyu muyobozi yagaragaje ko impamvu hakiri ibipimo bigera kuri 17% by’abanyarwanda batarihaza mu biribwa ari kubera ko uturere two mu gihugu tuteza ibiribwa mu buryo bungana ndetse tukaba tutanagira imitere imeze kimwe.

 

Avuga ko ariyo mpamvu nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahisemo kuzizihiriza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa mu Karere ka Nyamagabe bikaba biteganyijwe ko bizaba ku wa 24 Ukwakira 2025.

 

Ati “Impamvu twahisemo kuzizihiriza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa muri Nyamagabe ni ukubera ko ari akarere kagiye gatera imbere uko ibihe byagiye bitambuka mu bijyanye n’iterambere ry’umuturage, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi ariko ugereranyije n’ahandi usanga kakiri inyuma mu bijyanye no kwihaza mu biribwa.”

 

Muri rusange imibare igaragaza ko abatuye Isi bagera kuri miliyoni 700 batihagije mu biribwa naho muri Afurika usanga iyo mibare ari myinshi cyane kubera ko byonyine munsi y’ubutayu bwa sahara usanga abantu bangana na miliyoni 240 ntabwo bafite ibiyo kurya bihagije.