Umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, amaze imyaka irenga ibiri yarasenyewe urugo ndetse ahari we hatezwa cyamunara, kubera igiti kimwe yaguze n’umuturage mugenzi we.
Intandaro yatumye Ngirumpatse agurishirizwa umutungo ugizwe n’ubutaka bwarimo inzu ebyiri ndetse n’ibikoni, ni ibiti bitatu yaguze na mugenzi we witwa Ntarindi Assiel. Ni ibiti byari biherereye mu mudugudu wa Bushubi, akagari ka Mbizi mu murenge wa Kimonyi.
Muri 2020 ni bwo yabiguze abitanzeho Frw 10,000.
Nyuma yo kugura ibi biti, kimwe muri byo cyaje gutwarwa n’umuhungu wa Ntarindi witwa Ntagisanimana Etienne, kuko yavugaga ko se yakigurishije nyamara cyari icye.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko Ngirumpatse yiyambaza ubuyobozi kugira ngo yishyurwe icyo giti cye, maze butegeka uwari wakimugurishije kumuha Frw 13,000 nk’indishyi.
Nyuma y’aho byabaye ngombwa ko Ntagisanimana na we arega se umubyara amushinja kuba yari yamugurishirije igiti.
BWIZA dukesha iyinkuru yashoboye kubona kopi y’ibaruwa Ahishakiye Jean Bosco wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbizi yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB, sitasiyo ya Cyuve), asobanura imiterere y’ikibazo cya Ngirumatse.
Muri iyo baruwa yo ku wa 25 Gicurasi 2022, uyu muyobozi yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma ikibazo basanze intandaro yacyo ari “imbibi Ntarindi na Ntagisanimana batumvikanagaho, dore ko iryo shyamba ryari irya Ntarindi kandi akaba yaremeraga ko ari we wagurishije Ngirumpatse ibyo biti.”
Gitifu yasobanuriye RIB ko byabaye ngombwa ko ikibazo bacyohereza mu bunzi babaterera imbago, bananzura ko Ntarindi Assiel yishyura Ntagisanimana Etienne Frw 25,000 akomoka ibyangirijwe n’ibyo yatakaje. Umwanzuro w’urwo rubanza wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2020.
Nyuma yo kwishyurwa ku neza na se muri Mata 2021, Ntagisanimana byarangiye aciye ruhinga ajya no kurega Ngirumpatse mu kagari ka Cyogo ko mu murenge wa Muko yari atuyemo kubera cya giti; ibyasize umutungo w’uyu mukambwe utejwe cyamunara.
Ahishakiye yasobanuriye RIB ati: “Nyuma twatunguwe no kugezwaho na Ngirumpatse Ildephonse ko ibye bigiye gutezwa cyamunara kubera ko atashyize mu bikorwa umwanzuro w’abunzi No 182 bo mu kagari ka Cyogo wo ku wa 2 Mata 2022, aho banzuye ko Ngirumpatse agomba kwishyura icyo giti Frw 25,000, kandi umwanzuro w’abunzi b’akagari ka Mbizi na bwo Ntarindi Assiel yari yishyuye Ntagisanimana Etienne Frw 25,000 kubera ko yari yagurishije igiti kitari icye.”
Uyu muyobozi yasabye RIB kurenganura uriya muturage kuko igiti cyatumye ibye bigenda cyari cyararishywe n’uwari wakimugurishije, yungamo ko “ikindi ni uko abunzi bo mu kagari ka Cyogo batagombaga gufatira umwanzuro ku biti byatemwe mu ifasi itari iyabo.”
Cyamunara yakozwe mu buryo budakurikije amategeko!
Umuhungu wa Ngirumpatse, Jean Paul Barayavuze, yasobanuriye BWIZA ko uburyo cyamunara yasize umubyeyi we atakigira aho gukinga umusaya yakozwe budakurikije amategeko, ndetse bikaba byarakozwe mu ibanga.
Uyu ashyira mu majwi umuhesha w’umwuga witwa Me Uwamahoro Marie Rose kuba ari we byose ubiri inyuma.
Ati: “Mu busanzwe mbere y’uko icyamunara kibaho umuhesha w’Inkiko atanga amatangazo haba mu bitangazamakuru n’ahandi hantu, ariko ibyo nta byo uyu Uwamahoro yigeze akora. Muzehe wanjye n’umukecuru bari bagiye gutera ibigori batungurwa no gusanga ahari iwabo hashenwe.”
Uyu yasobanuye kandi ko bibabaje cyane kuba Uwamahoro afatanyije n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyogo barihutiye gusenyera ababyeyi be kubera Frw 35,000 na bwo akomoka ku rubanza rw’amahugu, nyamara hari indi mitungo Ngirumpatse afite yakabaye yaravuyemo ariya mafaranga; ibyo agaragaza nk’ubunyamaswa bukomeye.
BWIZA yabwiwe ko muri Frw 900,000 urugo rwa Ngirumpatse rwagurishijwe nyuma yo kwishyuramo ariya Frw 35,000 umuryango we utazi aho ayasigaye yarigitiye.
Barayavuze kandi yasobanuye ko nanone cyamunara yakozwe n’umubare w’abantu utemewe.
Ati: “Mu busanzwe cyamunara ikorwa n’abantu guhera kuri batanu kuzamura, ariko iriya yakozwe n’abantu bane hanyuma Me Uwamahoro yongeramo abandi bantu bari badahari; ibivuze ko wari umugambi wari wateguwe.”
BWIZA yashoboye kubona kopi y’ubuhamya uwitwa Mpamyabigwi Alphonse uri mu bitabiriye iriya cyamunara yatanze ku wa 23 Ugushyingo 2022, aho yahamirije RIB ko iriya cyamunara yakozwe mu buryo bw’amanyanga.
Icyo gihe yagize ati: “Bazimaziki yansanze iwanjye ambwira ko hari ahantu ha make ashaka kugura muri cyamunara, ndetse ko yamaze kubyumvikanaho n’umuhesha w’inkiko urangirisha urubanza witwa Uwamahoro Rose, ambwira ko uwo muhesha w’inkiko yamubwiye ko agomba gushaka abantu yizeye bagera kuri batatu bo kumufasha kugira ngo bagaragare muri cyamunara kugira ngo bazatange ibiciro biri munsi yayo yari yateganyije, maze bavuga ko azatanga Frw 1,500,000.”
Mpamyabigwi icyo gihe yabwiye umugenzacyaha Nzabonimpa Oscar ko umunsi wa cyamunara wageze bagahurira na Uwamahoro aho akorera ku igorofa riri ahazwi nko kuri Kariyeri (isoko ry’ibiribwa rya Musanze), hafi y’urusengero rw’itorero Angilikani.
Ngo bakihagera Bazimaziki yabajije Me Uwamahoro niba atamugabanyiriza igiciro, undi amwemerera ko babyumvikanye nta kabuza ko byakorwa mu gihe baba babyumvikanyeho.
Yakomeje agira ati: “Uwamahoro yahise amufata akaboko basa n’abatwitaruye, bagaruka batubwira ko cyamunara yemejwe ari Frw 900,000 […] umuhesha w’inkiko nyuma yahise atujyana ku witwa Claude ngo iyo cyamunara ayidushyirire muri ‘système’, uwo Claude ahita adusaba imyirondoro adufunguriza email, ndetse Bazimaziki ni we watwishyuriye.”
Mpamyabigwi yahamirije ubugenzacyaha ko cyamunara ikiba, Uwamahoro yabihanangirije ko nta wugomba kubimenya iminsi 15 itarashira, mu rwego rwo kwirinda ko ubutabera bwashoboraga kuyitesha agaciro.
Yagize ati: “Uwamahoro na Claude batwihanangirije ko nta wugomba kubimenya kugeza nyuma y’iminsi 15, kandi ko n’inyandiko zigaragaza ko ipigana ryabaye atazazitanga mbere y’iyo minsi 15 kuko hagize ubivuga nyiri uguterezwa cyamunara yabikurikirana ubutabera bukayitesha agaciro. Ibyo ni byabaye kugeza bavuze ko Bazimaziki ari we wayegukanye, gusa njye nkurikije ibyahakorewe iyo cyamunara yakozwe mu buryo bw’uburiganya.”
Barayavuze yabwiye iki gitangazamakuru ko umuhesha w’inkiko Uwamahoro na we ubwe yamwemereye ko barenganyije umubyeyi we batazi ko yabona uwamurenganura.
Ati: “Yarambwiye ati umubyeyi wawe twaramurenganyije, ariko iyo nza kumenya ko afite umuhungu umeze nkawe ntabwo iriya cyamunara nari kuyikora. Nta kundi rero ni ugukenyera nkirwanaho.”
Uyu yasabye inzego bireba gukora ibishoboka byose umubyeyi we agahabwa ubutabera, kuko yarenganyijwe ku maherere.
Abashyirwa mu majwi baketsweho na RIB kwihesha umutungo wa Ngirumpatse mu buryo bw’uhuriganya
Amakuru BWIZA ifite ni uko abantu umunani ari bo bashinjwa kugira uruhare mu mugambi watumye Ngurumpatse atakaza ahari iwe.
Abenshi muri aba bantu muri 2022 bahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) babazwa ku byaha birimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya.
Ababajijwe barimo Hagenimana Augustin wari umwanditsi wa Komite y’abunzi bo mu kagari ka Cyogo baciye urubanza rwabaye intandaro yo kuba umutungo wa Ngirumpatse utezwa cyamunara, Uwamahoro Rose wayikoresheje, Bazimaziki waguze, Wibabara Fidèle wari Perezida wa Komite y’abunzi, Ngayubwiko Jean Marie Vianney wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyogo, cyo kimwe na Ntarindi n’umuhungu we Ntagisanimana.
Nka Hagenimana ubwo yabazwaga impamvu we n’abunzi bo mu kagari yari abereye umwanditsi bakoresheje ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite, yabwiye umugenzacyaha ko baciye bwa kabiri ruriya rubanza kuko “nta kimenyetso bigeze babona cy’uko urwo rubanza rwabayeho”, yongeraho ko Ngirumpatse “ntiyigeze azana cy’uko urubanza rwabaye, ahari kandi yaranaburanye”.
Abajijwe icyerekana ko unuturage yaburanye kandi atarigeze asinya ku myanzuro yabo, Hagenimana gasubije ko “yari ahari”.
Wibabara we yagize ati: “Ntabwo twakoresheje ububasha bwacu mu nyungu zacu bwite.”
Abajijwe icyo ashingiraho, yagize ati: “Ni uko tutari tuzi amakuru y’icyo giti cyishyuwe, ikindi ni inyandiko tweretswe y’uburyo bari bareganye kwa exécutif w’akagari ka Cyogo, ikindi twatanze amahamagara ari uko twabonye ikibazo cyanditse mu gitabo, kandi Perezida w’abunzi adafite ububasha bwo kwandika mu gitabo”.
Uyu kandi yavuze ko Ngirumpatse yakabaye yarajuririye umwanzuro watumye imitungo ye itezwa cyamunara, ariko umugenzacyaha amusobanurira ko uriya muturage atakabaye yarajuriye mu gihe yari yarasobanuriye Wibabara ko we n’abunzi yari ayoboye nta bubasha bafite bwo kuburanisha urubanza rwe, bijyanye no kuba ikibazo kitarabereye mu ifasi yabo.
Gitifu w’Akagari ka Cyogo na we ushyirwa mu majwi ubwo yari imbere y’ubugenzacyaha ibyo yabajijwe hafi ya byose yavuze ko ntabyo yari azi, nk’uko inyandiko y’ibazwa rye BWIZA yabonye ibyerekana.
Uyu ubwo yasabwaga gusobanura icyatumye yakira urubanza ndetse akanaruca kandi ikiregerwa kitari mu ifasi ye, yasobanuye ko byatewe n’uko “urega n’uregwa bari batuye aho nyobora.”
Yunzemo ati: “Ntabwo nigeze mbaza umuyobozi w’aho ikiregerwa cyari kiri, nagombaga kwakira ikirego hanyuma umwanzuro nkawohereza aho byabereye muri Mbizi bakarangiza urubanza.”
Me Uwamahoro Marie Rose ushinjwa kugurisha umutungo w’uriya muturage, ubwo yabazwaga impamvu yarangije urubanza rwari rwaramaze kurangizwa ndetse Ntagisanimana akaba yari yaramaze kwishyurwa ibyo yaregeraga, yasubije ko “urubanza rurangizwa inshuro rimwe kandi nanjye urubanza narangije rwari uwo ku tariki ya 02/04/2021 akaba ari umwanzuro w’abunzi b’akagari ka Cyogo.”
Abajijwe niba ubwo yajyaga kurangiza ruriya rubanza yaramenyeshejwe ko ikiburanwa ari igiti Ngirumpatse yari yaragurishijwe ndetse ko icyo kibazo cyari cyaramaze gukemurirwa mu kagari ka Mbizi ndetse n’icyaba cyaramuteye kubikora, Uwamahoro yasubije ko “ntabwo nigeze mbimenyeshwa kuko nta na rimwe yigeze amenyesha ibyo bibazo.”
Ntagisanimana Etienne waburanye imanza ebyiri kandi ikiregerwa cyari kimwe, ubwo yabazwaga icyatumye abeshyera Ngirumpatse ko yamwibye igiti, yavuze ko “icyanteye kumurega ni uko kwari ukugira ngo amenye ko igiti yakiguze mu murima wanjye atari mwa Ntarindi Assiel. Nashakaga ko Ngirumpatse akurikirana Ntarindi akamwishyura igiti cye.”
Uyu ubwo yabazwaga icyamuteye kujya kongera kurega kandi igiti cye yari yarakirishywe, yasubije ko atigeze arega Ngirumpatse muri Cyogo
Ati: “Si njye wareze muri Cyogo ahubwo ni Ngirumpatse wandeze avuga ko namwibye igiti, ari na bwo bamuciye Frw 25,000 ku bw’igiti cyanjye yangije.”
Yunzemo ati: “Nyuma yo kumuca Frw 25,000 yanze kuyatanga ari bwo namuregaga ku bunzi b’akagari ka Cyogo ku giti cyanjye yari yarangije akagitema, bamuca Frw 25,000 y’igiti cyanjye ndetse n’andi Frw 10,000. Yanze kuyatanga ni bwo nagiye kurangirisha urubanza niyambaza umuhesha w’inkiko.”
Bazimaziki waguze umutungo wa Ngirumpatse we avuga ko nta mugambi wo kwihesha uwo mutungo yigeze acura, kuko yawutsindiye muri cyamunara nyuma yo kubona amatangazo avuga ko uzagurishwa akajya kuwupiganira.
Amakuru BWIZA yahawe ni uko dosiye iregwamo bariya bantu yaregewe ubushinjacyaha, gusa biza kurangira ishyinguwe bigizwemo uruhare n’umwe mu bakekwaga.
Ntagisanimana we asobanura ko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwanze kwakira ikirego “kuko Ngirumpatse yari yarakererewe.”
Iki gitangazamakuru ubwo cyageragezaga gusobanuza Me Uwamahoro ushyirwa cyane mu majwi, yavuze ko nta mwuka wo kuvuga kuri iki kibazo yabona kuko arwaye, ati: “Keretse uje ku biro i Musanze nkakwereka n’impapuro”.
Uwamahoro mbere yo gukupa telefoni kandi yavuze ko we na bagenzi be baburanye mu rukiko bikarangira bagizwe abere.
Kuri ubu Ngirumpatse nyuma yo guterezwa cyamunara urugo rwe yahise ajya mu bukode, aho avuga ko abayeho mu buzima bubi.