Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Ugushyingo, i Buhimba, muri Gurupoma ya Waloa Yungu (muri Teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haramukiye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’ingabo za leta, zishyigikiwe na Wazalendo.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako agace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo Ingabo za FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo baragerageza kwisubiza uyu mujyi bambuwe ku Cyumweru nyuma y’imirwano n’inyeshyamba za M23.
Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje ubwo iyi nkuru yandikwaga rwari rukiri kumvikana i Buhimba, aho ingabo za leta zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa barimo FDLR, zagabye igitero kigamije kwirukana inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi.
Amakuru akomeza kugera ku rubuga dukesha iyi nkuru avuga ko ibintu bikimeze nabi muri kariya gace.