Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiri kuvugana n’abafatanyabikorwa ba Leta mu byo kurwanya Virusi itera SIDA ngo hatangizwe uburyo abafite iyo virusi bajya baterwa urushinge rumwe mu mezi atandatu aho kuba ibinini nk’uko byari bisanzwe.

 

 

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Basil, yabwiye RBA ko bari gushaka abafatanyabikorwa babafasha kujya batanga umuti ugabanya virusi itera SIDA ku barwayi bose kuko hashize umwaka hari aho batanga uw’urushinge rw’amezi abiri kandi bitanga umusaruro.

 

Ati “Twari dusanzwe dukoresha imiti y’ibinini aho umurwayi uri ku kigero cyimwongerera ibyago byo kwandura SIDA yafataga kimwe buri munsi. Gusa tumaze umwaka hari undi muti mushya twazanye wo mu rushinge aho kugira ngo umurwayi anywe ibinini buri munsi bamutera urushinge rimwe mu mezi abiri.”

 

“Ubu hari ibiganiro turi gukorana n’abafatanyabikorwa n’abaterankunga mu kurwanya virusi itera SIDA ngo tuzane undi muti mushya mu gihugu w’urushinge umuntu ashobora gufata rimwe mu mezi atandatu. Turacyareba uburyo twazawuzana na wo kugira ngo dukomeze gufasha Abanyarwanda kwirinda Virusi itera SIDA.”

 

Dr. Ikuzo yongeyeho ko ibikorwa byo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda bihagaze neza ariko ko mu rubyiruko hakiri ikibazo.

 

Ati “Abanduraga Virusi itera SIDA mu myaka 10 ishize baragabanutse mu buryo bugaragara ariko imibare dufite igaragaza ko ubu ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko.”

 

“Urubyiruko ntabwo rwitabira serivisi zo kwirinda SIDA kandi n’abayifite bitwara nabi mu bijyanye no kunywa imiti. Ni ho tugiye gushyira ingufu nyinshi kuko niba serivisi ari ubuntu uruhare ruba rusigaye ni urw’umuturage.”

 

U Rwanda rwabashije kugera ku ntego ya ‘95, 95, 95’ iteganywa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (OMS) mu kurwanya SIDA.

 

Ni intego ikubiyemo ko abantu 95% by’abafite Virusi itera SIDA mu gihugu bazi uko bahagaze kandi 95% muri bo bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwayo naho abandi 95% muri bo virusi itera SIDA bafite zikaba zitakigaragara mu maraso yabo.

 

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA (RRP+) rugizwe n’Abanyarwanda 166.522 bibumbiyemu mahuriro anyuranye bakora ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA n’igituntu.

 

Ubuyobozi bw’urwo rugaga bugaragaza ko kuri ubu hari abafite Virusi itera SIDA harimo abarenze imyaka 60 kuko bigaragaza ko gutanga imiti ku buntu byagize akamaro cyane gusa ko ikibazo ari ubwandu bushya burenga 35% buri mu rubyiruko kandi rukaba rutitabira neza gahunda zo kuyirwanya.