Amakuru akomeje kuvugwa mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo aremeza ko umutwe wa M23 ushobora kuba wahananuye helikopiteri yari ihunze ijyanye bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi ndetse n’abo mu ngabo za FARDC.
Abatangabuhamya bavuga ko abazungu babacancuro ari bo bari batwaye iyo helikopiteri ya FARDC, yari imaze iminsi ikora ibitero byo kurasa mu duce twa Kamanyola na Luvungi, mbere y’uko ihanurwa ikagwa mu mazi y’ikiyaga cya Tanganyika.
Amakuru yemeza ko indi helikopiteri ya FARDC yahise yoherezwa mu bikorwa byo gutabara abasirikare bari bagihumeka . Kuri ubu, haravugwa ko umupirote we yapfuye, umurambo we ukaba warohowe mu mazi ya Tanganyika.

Umwe mu baturage babonye indege y’ubutabazi yo mu bwoko bwa kajugujugu yaguye ku kibuga cy’ahitwa Yungu, yavugaga ko iyo ndege yaje gushaka ngenzi yayo byari kumwe yaguye mu mazi ahagana saa 11h40, ariko batazi icyayihanuye.
Andi mashusho agaragaramo kajugujugu izenguruka hejuru ya Tanganyika, abaturage bakavuga ko iyo byari kumwe yaguye mu mazi.
Bikomeje kuba bibi kurushaho, amashusho yagaragaje ingabo z’u Burundi ziri mu makamyo menshi zerekeza Uvira, ku rundi ruhande AFC/M23 na yo muri ibyo byerekezo yoherejeyo ingabo nyinshi.