Ikigo cy’u Burusiya gikora gikora ubushakashatsi ku byerekeye ubuzima cyatangaje ko cyakoze urukingo rwa kanseri hifashishijwe ubwenge buhangano, ruzajya rwongerera umubiri imbaraga zo guhangana n’utubyimba tw’iyi ndwara ntidukure byihuse.

 

 

Dose zashyizwe hanze ni iz’ibanze, mbere y’uko hatangira gukorwa doze nyinshi zakwirakwizwa mu bice bitandukanye.

Amakuru avuga kuri uyu muti ukora nk’urukingo yatangiye kujya hanze muri Nzeri 2025, bigasobanura ko ushobora kurwanya umuvuduko w’ugukura k’utubyimba twa kanseri ku rugero rwa 60-80%.

 

Umuyobozi Mukuru wa Gamaleya Institute, Alexander Gintsburg, yavuze ko babonye ibisabwa byose ngo uyu muti wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ugezwe ku barwayi ba kanseri.

 

Inzego z’u Burusiya zemeza ko nubwo iyi miti yabonye ibyangombwa byose biyemerera gukoreshwa ariko ikiri mu igerageza.

 

Bitandukanye n’izindi nkingo zikorwa zigaterwa abantu bazima hagamijwe kubafasha kutandura indwara runaka, uru rukingo rwo rugenewe abarwayi. Rufasha ubudahangarwa bw’umubiri gutahura agakoko no kurwanya utunyangingo twa kanseri.

 

Biteganyijwe ko uyu muti uterwa umurwayi, uturemangingo ndangasano twe tukarema uburyo bwihariye bwo kurwanya utubyimba twa kanseri turi mu mubiri.

 

Gamaleya Institute yamamaye cyane nyuma yo gukora urukingo rwa Sputnik V rwakoreshejwe n’u Burusiya n’ibindi bihugu mu guhangana na Covid 19.