Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho intumwa yihariye izamufasha komeka ikirwa cya Greenland ku gihugu cye.
Iyi ntumwa ni Guverineri wa Leta ya Louisiana, Jeff Landry. Yahawe iyi nshingano ku wa 21 Ukuboza 2025, ariko byababaje Leta ya Danemark isanzwe igenzura inzego z’ingenzi z’iki kirwa.
Guverineri Landry yatangaje ko yishimiye inshingano yo kugira Greenland ubutaka bwa Amerika, asobanura ko azabangikanya aka kazi no kuyobora Louisiana.
Yagize ati “Murakoze Donald Trump. Ntewe ishema no kubakorera mu nshingano y’ubukorerabushake yo kugira Greenland ubutaka bwa Amerika. Ibi ntacyo bizahungabanya ku nshingano ya Guverineri wa Louisiana!”
Guverinoma ya Danemark yatangaje ko nyuma y’aho Guverineri Landry ahawe iyi nshingano, iteganya guhamagaza Ambasaderi wa Amerika i Copenhagen kugira ngo atange ibisobanuro.
Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens-Frederik Nielsen, yatangaje ko abatuye kuri iki kirwa ari bo bazigenera ahazaza hacyo kandi ko ubusugire bwacyo bugomba kubahwa.
Greenland ni cyo kirwa kinini ku Isi, kikaba gituwe n’abantu hafi ibihumbi 57. Kuva mu 1979, kigenzura inzego nyinshi zacyo keretse urw’umutekano n’urw’ububanyi n’amahanga rugenzurwa na Denmark.
Ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yagaragaje ko yifuza cyane iki kirwa bitewe n’ahantu giherereye n’umutungo kamere gifite, ndetse bivugwa ko ashobora gukoresha imbaraga z’igisirikare mu kucyomeka kuri Amerika, mu gihe ibiganiro bitatanga umusaruro.