Perezida Peter Mutharika wa Malawi, yahinduye izina ry’umuhanda iki gihugu cyari kimaze imyaka 19 cyaritiriye Perezida Paul Kagame.

Guverinoma ya Malawi mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama, yavuze ko umuhanda wa Paul Kagame Road nyuma yo guhindurirwa izina wahise witirirwa John Chilembwe usanzwe afatwa nk’intwari ya kiriya gihugu.

 

Muri Nzeri 2007 ni bwo Perezida Paul Kagame n’uwari Perezida wa Malawi, Bingu wa Mutharika batashye uriya muhanda uri mu murwa mukuru, Lilongwe.

 

Hari mu ruzinduko rw’iminsi itatu Umukuru w’Igihugu yarimo agirira muri kiriya gihugu giherereye mu majyepfo y’umugabane wa Afurika.