Muri Ethiopia hari inkambi bivugwa ko itorezwamo abarwanyi ibihumbi n’ibihumbi b’umutwe wa Rapid Support Forces urwanya ubutegetsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Sudani, nk’uko byatangajwe na Reuters.
Iyi nkambi ngo ni ikimenyetso cya mbere cyerekana ko Ethiopia igira uruhare mu ntambara hagati y’abenegihugu muri Sudani, ikaba isoko y’abasirikare bashya ba RSF mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu mu majyepfo ya Sudani.
Amasoko umunani, arimo n’umuyobozi mukuru muri Guverinoma ya Ethiopia, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zateye inkunga iyubakwa ry’iyi nkambi kandi zitanga abarimu ba gisirikare ndetse n’inkunga y’ibikoresho kuri iyi nkambi, ibi bikaba byarashimangiwe mu butumwa bwahererekanyijwe imbere mu nzego z’umutekano za Ethiopia ndetse no mu badipolomate, bwasuzumwe na Reuters.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ntibyashoboye kugenzura mu bwisanzure uruhare rwa UAE muri uyu mushinga cyangwa intego y’iyi nkambi.
Mu gusubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE yavuze ko itari ku ruhande na rumwe muri aya makimbirane cyangwa ngo “ igiremo uruhare mu buryo ubwo ari bwo bwose”.
Intambara hagati y’abenegihugu muri Sudani yadutse mu 2023 nyuma y’urugamba rwo kurwanira ubutegetsi hagati y’Ingabo za Sudani na RSF mbere y’uko hari hateganijwe ko hajyaho ubutegetsi bw’abasivili.
Iyi ntambara yateje inzara kandi yaranzwe n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko. Amamiliyoni y’impunzi yahungiye mu Misiri, Tchad, Libya na Sudani y’Epfo.
Impande zombi zikura imbaraga mu bazishyigikiye mpuzamahanga, bikongera intambara kandi bikongera ibyago ko ishobora gukwira mu bihugu by’ibituranyi.
Ibiro Ntaramakuru byavuganye n’amasoko 15 azi iyubakwa ry’inkambi, arimo abayobozi muri Ethiopia n’abadipolomate, binasesengura amashusho y’icyogajuru. Abashinzwe ubutasi babiri muri Ethiopia n’amashusho ya satelite byatanze amakuru yemeza ibikubiye mu makuru y’umutekano yari akubiye mu butumwa bwahererekanyijwe imbere mu nzego z’umutekano n’andi.
Ahantu inkambi iherereye, ubunini bwayo hamwe n’ibimenyetso birambuye byerekana uruhare rwa UAE ntabwo byigeze bivugwa.