Mu mpera z’icyumweru nyuma ya Noheli, banki imwe iri mu mujyi wa Gelsenkirchen mu Burengerazuba bw’Ubudage yibwe mu buryo butangaje, aho abajura bakekwaho kwiba asaga miliyoni 100 z’amayero (miliyari 173 Frw) mu gihe cy’amasaha make gusa.

 

Bivugwa ko abo bajura bacukuye umwobo mu rukuta rwa banki bakoresheje ibikoresho byo mu nganda, banyura mu cyumba cyari gifite amasanduku arenga 3,000 abikwamo amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro. Babashije kuyafungura bafata amafaranga, zahabu n’indi mitungo, maze barigendera nta nkomyi.

 

Iperereza rya polisi rigaragaza ko bishoboka ko abajura banyuze ahaparikwa imodoka hafi ya banki, bakinjira bakoresheje urugi rusanzwe rudafungukira inyuma. Bemeza ko bacukuye umwobo wa santimetero 40 ugera mu cyumba cy’ububiko bwo hasi.

 

Mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza, higeze kuboneka impuruza y’umuriro, bituma ishami rishinzwe kuzimya umuriro n’abashinzwe umutekano bahagera. Icyakora, ntibabonye ibimenyetso by’umuriro cyangwa ibyangiritse, bityo bakeka ko ari impuruza itari yo. Nta burenganzira bwo kwinjira muri banki bari bafite icyo gihe.

 

Amakuru yakuwe muri mudasobwa agaragaza ko igikorwa cyo kumena amasanduku cyatangiye mu gitondo kare, kikageza nimugoroba, ariko ntiharamenyekana impamvu uburyo bwo gutanga impuruza butakoze neza.

 

Ababonye abagabo bitwaje imifuka minini mu ijoro rikurikira bakeka ko ari bo bakekwaho ubwo bujura.

Ibi byateje uburakari mu bakiriya bamwe, bavuga ko babuze amafaranga n’ibintu by’agaciro babikije, ndetse bamwe batangiye kurega banki bayishinja kudacunga neza umutekano w’umutungo wabo.

 

Polisi yo mu Budage iracyakora iperereza ngo hamenyekane neza uko byagenze n’ababigizemo uruhare.