Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibitero bihuriweho Amerika na Israel bagabye kuri Iran bigamije “kurandura ibyago byihutirwa” biva mu butegetsi bwa kiriya gihugu.

 

Trump mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yagize ati: “Hashize umwanya muto ingabo za Amerika zitangije igikorwa gikomeye cyo kurwana muri Iran. Intego yacu ni ugukingira abaturage ba Amerika, turandura ibyago biva mu butegetsi bw’abanya-Iran.”

 

Yakomeje agira ati: “Tuzasenya missile zabo tunarimbure inganda zabo za missile. Tugiye gusibanganya igisirikare cyabo kirwanira mu mazi. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo imitwe y’abanyabyaha muri aka karere itazongera guhungabanya amahoro mu karere cyangwa ku isi.”

 

Trump kandi yarahiye ko Amerika igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Iran itazongera na rimwe gutungwa intwaro kirimbuzi n’imwe.

 

 

Yunzemo ati: “Ubu butegetsi buzamenya vuba ko nta muntu n’umwe ukwiye guhangana n’imbaraga n’ubushobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

 

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Israel ifatanyije na Amerika, yagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Iran.

 

 

Umunyamakuru Alan Fisher ukorera Televiziyo ya Al Jazeera i Washington, yavuze ko amasoko ye yamubwiye ko uruhare rwa Amerika muri biriya bitero rugamije “gukuraho ubutegetsi bwa Iran.”

 

 

Amakuru yemejwe n’Ibiro Ntaramakuru The Associated Press by’Abanyamerika, avuga ko ibitero byibanze mu gace byakekwaga ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei aherereye, by’umwihariko ibiro bye.

 

 

Icyakora amakuru avuga ko ubwo biriya bitero byagabwaga, Khamenei atari i Tehran mu murwa mukuru, ndetse ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko uriya muyobozi w’Ikirenga wa Iran yahishwe ahantu hatekanye.

Nyuma ya biriya bitero, Iran yateguje ko igomba kwihimura.