Amakuru ava mu nzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko u Burusiya bushobora kuba buri guha Iran amakuru y’ubutasi kugira ngo ingabo zayo ziyifashishe mu kugaba ibitero ku birindiro by’Abanyamerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

 

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko abayobozi batatu b’Abanyamerika batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026 u Burusiya bwahaye Iran amakuru y’aho ubwato n’indege by’intambara biherereye.

 

Aba bayobozi bavuga ko kubera ko Iran ifite ibyogajuru bike kandi bidafite ikoranabuhanga rihambaye, u Burusiya bwifashishije ibyogajuru byabwo mu kugaragaza amashusho y’ibirindiro bya Amerika n’uturere biherereyemo.

 

Ibitero bya Iran byagabwe ibitero ku bikoresho by’Abanyamerika birimo ‘radar’ zihenze cyane zikurura integuza ku bitero kandi bivugwa ko hari ibyo byahamije, birabyangiza bikomeye. Inzobere mu bya gisirikare zigaragaza ko ibyo bitashobokera igihugu kidafite amakuru y’ubutasi yizewe.

 

Ubu bufatanye buri kuvugwa nyuma y’aho tariki ya 1 Werurwe, drone ya Iran yo mu bwoko bwa Shahed igabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Koweit, cyapfiriyemo abasirikare batandatu b’Abanyamerika, abandi benshi bagakomereka.

 

Ibindi bitero bya Iran byagabwe ku birindiro biri mu bihugu by’inshuti mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Qatar na Bahrain.

 

Nubwo ibiro bya Perezida wa Amerika bivuga ko Abanyamerika bakomeje gusenya ibirindiro by’ingabo za Iran, abasesenguzi basanga ubufatanye bw’u Burusiya na Iran buteye inkenke cyane kuko buri kwangiza byinshi birenze ibyari byitezwe.

 

U Burusiya na Iran byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare muri Mutarama 2025. Iran yagiye iha u Burusiya drones za Shahed zakoreshejwe cyane muri Ukraine, none ubu na bwo buri kuyishyura buyiha amakuru y’ubutasi, nubwo nta ruhare rutaziguye bufite muri iyi ntambara.

 

Ku rundi ruhande, Ukraine yatangaje ko yiteguye kohereza inzobere mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo zihangane na drones za Shahed kuko bo bamaze igihe kinini bahanganye na zo bifashishije intwaro zihendutse cyane kurusha izo Abanyamerika bari kwifashisha mu guhangana na zo.