Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko hari imikoranire ikomeje hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’umutwe wa FDLR.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, nyuma yo kubakira mu musangiro.
U Rwanda rumaze iminsi ruri ku gitutu cy’ibihugu birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse zikomeje kugenda zirufatira ibihano zirushinja guha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23.
Amerika kandi irushinja kunanirwa kubahiriza amasezerano ya Washington rwasinyanye na Congo Kinshasa mu mwaka ushize wa 2025.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo, gusa amahanga akaba akomeje kurusaba kwirengagiza ibibangamiye umutekano warwo.
Umukuru w’Igihugu agaruka ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko atari mashya cyangwa ngo abe agoye kuyasobanukirwa. Yavuze ko byabaye ngombwa ko amara imyaka myinshi kubera kwirengagizwa n’abafite ubushobozi bwo gukora itandukaniro rinini mu kuyakemura.
Kagame yongeye kugaragaza ko impungenge z’umutekano u Rwanda rufite zishingiye ku kuba umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo mbi y’ubuhezanguni bikiriho.Yavuze ko igiteye impungenge kurushaho ari uko FDLR n’ingengabitekerezo yayo ya Jenoside bifite ababishyigikiye mu karere no hanze yako.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Leta ya Kinshasa imaze iminsi iha ubufasha uriya mutwe, ndetse ko imaze igihe mu biganiro n’umuhungu wa Habyarimana n’abandi bantu batandukanye mu rwego rwo gushimangira imikoranire igamije guha imbaraga FDLR.
Ati: “Mu mpera y’imyaka ya 1990, ibitero byambukiranya umupaka by’uyu mutwe witwara gisirikare byaturutse ku butaka bwa RDC byatwaye ubuzima bw’abantu imbere mu Rwanda. Guverinoma ya Congo yahaye FDLR ubufasha bwa Politiki n’ubw’amafaranga, ininjiza uyu mutwe mu nzego z’igisirikare cyayo usigaye ukoreramo nta nkomyi.”
Yunzemo ati: “Bagabye ibitero ku Rwanda inshuro nyinshi, ibihugu bimwe biburira abaturage babyo, nyuma umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’u Rwanda washoye iki gihugu muri Jenoside n’abo bakorana bya hafi, bamaze igihe basura Kinshasa mu rwego rwo gushimangira ubufatanye na FDLR, kandi bakirijweyo yombi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi zishoboka, nyamara impamvumuzi z’amakimbirane zikirengagizwa ku bw’inyungu z’igihe gito.
Yavuze ko u Rwanda kubera amateka rwanyuzemo rukeneye imipaka irinzwe, ashimangira ko ingamba z’ubwirinzi rwafashe nta kindi zigamije kitari ukurinda imipaka yarwo.
Yasabye ko gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakemurwa n’uko impande zifitanye ikibazo zibazwa inshingano ku buryo bungana.
Yakomeje yerekana ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe cyose RDC yaba ishyize mu bikorwa inshingano zayo nk’uko biteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington muri Amerika mu Ukuboza 2025.
Ati “U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza. Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.”
Yasobanuye kandi ko ayo masezerano areba impande eshatu zirimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko kugira ngo ashyirwe mu bikorwa ari uko buri ruhande rukora inshingano zarwo.
Ati: “Kugira impande eshatu, muri uru rugendo, hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ni rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo. Ntabwo nzi ibyo twakabaye twitega muri ibyo. Aho ni ho usanga turi. Aya masezerano ashyizwe mu bikorwa, yaha impande zose umutekano, ukenewe kandi bikwiye n’ubufatanye mu by’ubukungu.”
Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano ya Washington ni uko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR, gusa nyuma y’amezi umunani asinywe uriya mutwe uracyidegembya.