Imbangukiragutabara eshatu muri enye zari ziparitse hafi y’urusengero rw’Abayahudi mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza zatwitswe zirakongoka, hakekwa ko byakozwe n’abafite urwango ku bwoko bw’Abayahudi bita ‘Antisemitism’.

 

 

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2026 mu gace ka Golders Green, kamwe kari mu dutuwemo n’Abayahudi benshi mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londre.

 

Polisi yatangaje ko abantu bataramenyekana batwitse izo mbangukiragutabara bazisanze hafi y’urusengero rw’Abayahudi rwa Machzike Hadath Synagogue.

 

Izo modoka zari iz’umuryango w’ubugiraneza witwa Hatzola, utanga serivisi zo gutabara abarwayi no kubajyana kwa muganga byihuse mu muryango w’Abayahudi baba mu Bwongereza.

 

Nubwo izo mbangukiragutabara eshatu zahiye zigakongoka Polisi yatangaje ko nta muntu wakomerekeye muri ubwo bugizi bwa nabi cyangwa ngo aburiremo ubuzima kuko izo modoka zose zari ziparitse.

 

Gusa inzego z’umutekano zatangiye iperereza, zikeka ko ari icyaha cyakozwe n’abafite urwango rushingiye ku Bayahudi.

 

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, abinyujije ku rubuga rwa X yamaganye urwo rugomo agaragaza ko ari ubugizi bwa nabi buteye ubwoba kandi bushingiye ku rwango rukorerwa Abayahudi.

 

Ati “Nifatanyije n’imiryango y’Abayahudi babyukiye kuri aya makuru ateye agahinda. Urwango rwibasira Abayahudi nta mwanya rugifite mu muryango mugari kandi buri wese ufite amakuru kuri uru rugomo turamusaba kuyamenyesha Polisi.”

 

Umuyobozi w’idini rya Kiyahudi mu Bwongereza, Ephraim Mirvis, na we yavuze ko gutwika izo mbangukiragutabara ari igikorwa cyo kwibasira umuryango utanga ubutabazi no gutesha agaciro indangagaciro z’umuryango wabo.

 

Amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV) agaragaramo abantu batatu bakekwaho kuba ari bo bakoze ubwo bugizi bwa nabi ariko iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ababigizemo uruhare.

 

Abayobozi muri ako gace batangaje ko iki gikorwa cyabaye mu gihe Abayahudi bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi uzatangira kwizihizwa ku itariki 1 Mata 2026, ufatwa nk’umwe mu yikomeye mu idini ryabo.

 

Icyo gitero ku Bayahudi kandi kije gikurikira ibindi byababereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada aho habaye urugomo rwibasiye insengero eshatu z’Abayahudi n’ubucuruzi bwabo biraswaho amasasu nyuma y’uko Amerika na Israel bitangije intambara kuri Iran.

 

Bije kandi bikurikira ikindi cyagabwe mu Ukuboza 2025 muri Australia aho abantu barenga 1.000 bari bateraniye ku mucanga wa Bondi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Hanukkah, ukomeye mu mateka y’Abayahudi abagizi ba nabi babiri babarasa mu kivunge bicamo 15 abandi benshi barakomereka.

[mc4wp_form]