Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko ingufu za AFC/M23 zageze ku barwanyi bagera ku 30,000, umubare uvugwa nk’uwiyongereye cyane ugereranyije n’ibyari bizwi mu myaka yashize.
Mu gika cya 65 cy’iyo raporo, impuguke za Loni zivuga ko “ingufu z’abarwanyi ba AFC/M23 zigereranywa n’abagera ku 30,000.”
Raporo isobanura ko uwo mubare utari uw’abarwanyi ba M23 gusa nk’uko yari isanzwe izwi, ahubwo wabazwe hateranyijwe ibyiciro bitandukanye by’abarwanyi.
Harimo “noyau dur” ya M23, igizwe n’abahoze mu mutwe wa CNDP ndetse n’abari bagize M23 kuva washingwa bwa mbere. Hanarimo abinjijwe kuva mu 2021, barimo abakomoka muri diaspora n’abaturutse mu nkambi z’impunzi zo mu Rwanda.
Raporo kandi ivuga ko muri bariya basirikare 30,000 hanarimo ibihumbi by’abasirikare ba FARDC, abapolisi ba Congo n’abarwanyi ba Wazalendo bafashwe cyangwa biyunze kuri AFC/M23 nyuma y’ifatwa rya Goma, ndetse n’abanyamuryango b’inzego z’umutekano z’ibanze n’imitwe mishya.
Ku bijyanye n’imiterere y’ubuyobozi, raporo igaragaza ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa AFC/M23 bwakomeje kuyoborwa na Gen. Sultani Makenga, nubwo ngo yagiye ahura n’igitutu n’amakimbirane imbere mu mutwe ndetse no ku ruhande rw’u Rwanda.
Ku ruhande rwa politiki, Bertrand Bisimwa na Corneille Nangaa bakomeje kuyobora uwo mutwe, ndetse raporo ivuga ko abayobozi ba gisirikare n’aba politiki bakomeje guhabwa amabwiriza n’ubufasha buturutse muri Guverinoma y’u Rwanda no mu nzego zayo z’ubutasi.
U Rwanda ntacyo ruravuga kuri iyi raporo nshya, ariko rwakunze kunenga cyane izayibanjirije ruzishinja kubogamira ku ruhande rwa Kinshasa.
Raporo inagaragaza ko hagati y’abayobozi ba politiki n’aba gisirikare ba AFC/M23 hakomeje kubamo kutumvikana. Ivuga ko mu gihe bamwe mu bayobozi ba politiki, barimo Corneille Nangaa na Joseph Kabila, bashinjwa kugira intego yo gufata ubutegetsi i Kinshasa, benshi mu bayobozi ba M23 bo batifuzaga kwagura ibikorwa bya gisirikare birenze Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ku bijyanye no kwinjiza abarwanyi, raporo ivuga ko AFC/M23 yakomeje gushaka abantu bakuru n’abana, bamwe ku bushake abandi ku gahato.
Ivuga kandi ko bamwe mu bahoze muri uwo mutwe batangaje ko bakorewe iyicarubozo ndetse hakabaho kwicwa kw’abashinjwaga kugerageza guhunga mu bigo by’imyitozo, cyane cyane i Rumangabo.
Nubwo ngo umubare w’abatoroka AFC/M23 wakomeje kwiyongera, cyane cyane mu binjijwe ku gahato, raporo ivuga ko uwo mutwe wakomeje no kugerageza gukurura abasirikare ba FARDC n’abayobozi ba Wazalendo binyuze mu “kubashukisha amafaranga” kugira ngo bawuyoboke.
Iyi raporo ije mu gihe AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko yagabye ibitero byayihesheje gufata imijyi irimo Goma, Bukavu na Uvira, ndetse ikanameza gushyiraho inzego z’ubuyobozi n’imiterere y’imisoro mu duce igenzura.