Umutwe wa FDLR watangaje ko udakozwa ibyo kurambika intwaro, ngo keretse wemerewe kujya mu biganiro bya Politiki byuzuye birimo impande zose.
Ibi byatangajwe mu butumwa bivugwa ko uriya mutwe wageneye abayobozi batandukanye, barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aya magambo ya FDLR asobanurwa nk’ibivugwa n’uyu mutwe ubwawo ku mpamvu zawo n’icyo uvuga ko urwanira, aho wemeza ko ugamije kurinda impunzi z’Abahutu no gusaba inzira ya politiki yatumira abo bireba bose mu biganiro.
Icyakora, iyo raporo igaragaza ko ibi atari imyanzuro ya Loni, ahubwo ari imvugo n’imyemerere by’uyu mutwe.
Iyi raporo inavuga ko FDLR igaragaza ko itazashyira intwaro hasi mu gihe ibyo yita ibibazo bya politiki bitarakemuka, ndetse ikemeza ko igomba kuba igice cy’ibiganiro birebana n’ejo hazaza h’akarere.
FDLR yashyizeho ayo mananiza, mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ko igomba gusenywa burundu n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Ku bijyanye n’imbaraga z’uyu mutwe, raporo igaragaza ko FDLR ubwayo yagiye ivuga imibare itandukanye y’abarwanyi bayo, aho ivuga ko ishobora kuba ifite abarenga 10.000, mu gihe ishami ryayo rya CRAP rivuga ko rishobora kuba rifite abarenga 20.000.
Ariko Loni hamwe n’inzego z’ubutasi zitandukanye basanga umubare nyawo ushobora kuba uri hagati ya 3.500 na 4.500, benshi muri bo bakaba bari mu mutwe wa FDLR-FOCA.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, aherutse kubwira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ko, nyuma y’umwaka amasezerano ya Washington asinywe, ubutegetsi bwa Kinshasa bwananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zo gusenya FDLR nk’uko byari byumvikanyweho.
Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira France 24 ko kuba Kinshasa yarananiwe gusenya uriya mutwe w’abajenosideri biri mu bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa amasezerano ya Washington.