Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hui amushimira ubufasha Pyongyang yabahaye mu ntambara bahanganyemo na Ukraine.

 

 

Ni umuhuro ushimangira umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugaragaramo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru. Icyakora ni uruzinduko rwatumye benshi bajiginywa barimo n’abo muri Koreya y’Epfo, kuko bikekwa ko hari indi migambi yihishe inyuma y’uru ruzinduko.

 

Uruzinduko rwa Minisitiri Choe Son Hui, rwabaye nta mpamvu yihariye igaragara yaruteye, ibyatumye abantu bakeka ko ashobora kuba ari gutegura uruzinduko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ashobora kugirira mu Burusiya.

 

Minisitiri Choe yagiye mu Burusiya ku wa Gatandatu atumiwe na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ariko impamvu nyamukuru y’urwo ruzinduko ikomeza kugirwa ibanga.

 

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubumwe ya Koreya y’Epfo,Yoon Min Ho, ikurikirana ibibazo bifitanye isano na Koreya ya Ruguru, yavuze ku wa Mbere ko Seoul ikomeje gukurikirana hafi ibyo biganiro, ariko yanga kugira icyo avuga ku kuba Moscow na Pyongyang byaba birimo kuganira ku yindi nama hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

 

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, Tass, byatangaje ko Putin ubwo yahuraga na Choe ku Cyumweru yashimye umubano w’ibihugu byombi, anongera kugaragaza ishimwe rye ku buyobozi n’abaturage ba Koreya ya Ruguru kubera gushyigikira ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya muri Ukraine.

 

Minisitiri Choe yabwiye Putin ko Kim ashishikajwe no guteza imbere mu buryo bwuzuye umubano w’u Burusiya na Koreya ya Ruguru.

 

Kim yagiye mu Burusiya guhura na Putin mu nama zabaye mu 2019 na 2023. Putin yatumiye Kim kongera gusura u Burusiya ubwo bahuriraga mu nama i Pyongyang muri Kamena 2024, aho abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya tekiniki n’ubufatanye mu gutabarana.

 

Mu myaka ya vuba aha, Kim yashyize u Burusiya ku mwanya wa mbere muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga, aho yohereje ibihumbi by’abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi byo gufasha Putin mu ntambara yo muri Ukraine.

 

Bikekwa ko byaba bikorwa mu rwego rwo kubona ubufasha mu by’ubukungu no guhererekanya ikoranabuhanga, ibintu bamwe mu bahanga bavuga ko bifasha Koreya ya Ruguru guteza imbere ubushobozi bwayo mu bya gisirikare.

 

Kim kandi yakomeje gushaka guteza imbere umubano wabo n’u Bushinwa, aho yanakiriye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu nama yabereye i Pyongyang muri Kamena, mu gihe akomeje gushyigikira igitekerezo gufatanya mu guhangana na Amerika mu nguni zose.

 

Uruzinduko rwa Choe i Moscow rwabaye nyuma gato y’uko abayobozi bakuru ba Koreya ya Ruguru n’ab’u Bushinwa bageneraniranye mu nzinduko zitandukanye na zo zigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

 

Kim yahagaritse ibiganiro byose bibahuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Koreya y’Epfo kuva ibiganiro bye na Perezida wa Amerika Donald Trump byibandaga ku ntwaro kirimbuzi byahagararaga mu 2019.

[mc4wp_form]