Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinze ibirindiro mu Mujyi wa Fizi na Baraka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu rugamba rwabereye mu bice byo muri Minembwe no hafi yaho nka Point-Zéro, bahabonye abarwanyi ba FDLR bari baragiye kwica abasivili b’Abanye-Congo.
Kanyuka yasobanuye ko nyuma y’aho AFC/M23 yirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagenzuraga ibi bice, FDLR iribarizwamo yahungiye mu majyepfo muri Baraka na Fizi, ihashinga ibirindiro.
Yagize ati “Twababonye hariya Minembwe, twababonye muri Point-Zéro, twabakuye hano i Goma, bajya kwica muri Minembwe, none bagiye gukomeza kwica muri Baraka na Fizi. Aho ni ho bashyize icyicaro gikuru cyabo kugira ngo bice abavandimwe bacu.”
AFC/M23 yashinje uburegetsi bwa RDC gukomeza guha ubufasha umutwe wa FDLR kandi wica Abanye-Congo.
Kanyuka yagaragaje ko AFC/M23 ifite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurengera abasivili, igashyiraho umwanya uhagije wo kubarindiramo.