Isura ya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, Vinícius Júnior, yahindutse nyuma y’uko uyu mukinnyi yibagishije akananwa.
Ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026, ni bwo ikinyamakuru cyo muri Brésil cya TMC cyavuze ko uyu mukinnyi wa Real Madrid yagiye mu ivuriro rya Goiânia kwitabwaho n’umuganga w’uruhu, Dr. Alessandro Alarcão.
Nyuma yo kubagwa, Vini yifotoranyije n’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca, ariko uwagaragaye muri iyo foto atandukanye n’umukinnyi wari usanzwe uzwi na benshi ku Isi.
Nubwo ataravuga impamvu yamuteye guhindura isura, uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni umwe mu bari bakunze kwibasira n’ibikorwa by’irondaruhu mu buryo butandukanye kubera isura ye.
Vini yakoze ibi nyuma y’uko igihugu cye cya Brésil gisezerewe muri ⅛ cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Nyuma yo kubagwa, uyu mukinnyi ategerejwe muri Espagne aho azajya gukomezanya imyiteguro y’umwaka wa 2026/27 na bagenzi be, ikaba ari imyitozo iri gukoreshwa na José Mourinho.

Vini yifotoranyije n’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca