Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, Gen Oleksandr Syrsky, amusimbuza Gen Mykhailo Drapaty, wari usanzwe ibikorwa by’ingabo.

 

 

Zelensky yatangaje iki cyemezo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026.

Perezida wa Ukraine yavuze ko yahisemo Gen Drapaty nk’Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo, anashimira Syrsky ku nshingano yakoze ndetse n’abasirikare ba Ukraine ku bwo gukomeza kurinda igihugu.

 

Ati “Nafashe icyemezo ko Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo za Ukraine azaba Mykhailo Drapaty.”

 

Oleksandr Syrsky, ufite imyaka 60, yari amaze imyaka ibiri ayobora Ingabo za Ukraine, nyuma yo kugirwa Umugaba Mukuru wazo mu 2024. Ni umwe mu basirikare bakomeye muri iki gihugu, aho yamenyekanye cyane mu kuyobora ibikorwa byo kurinda umurwa mukuru Kyiv mu ntangiriro z’intambara n’u Burusiya mu 2022.

 

Icyemezo cyo kumukuraho cyaje nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Ingabo, Mykhailo Fedorov, yirukanwe ku wa 14 Nyakanga, ibintu byakurikiwe n’imyigaragambyo y’abantu basabaga ko Syrsky na we ava ku buyobozi bw’Ingabo. Fedorov yamushinjaga kubangamira amavugurura yagombaga gukorwa mu gisirikare.

 

Syrsky yari amaze igihe anengwa n’abatavuga rumwe na we bamushinja kutita ku buzima bw’abasirikare no kwemera gutsindwa ku rugamba, ibintu byatumye bamwe bamwita “umwicanyi”.

[mc4wp_form]