Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana pierre yatawe muri yombi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yemereye ikinyamakuru UMUSEKE ko hari ibyo gitifu Nkurikiyimana pierre ari gukurikiranwaho n’Ubugenzacyaha.

Ati:”Ibyo akurikiranweho ntago tubizi. Ejo kuwa 24 Nyakanga 2026 ni bwo yatangiye kubazwa.”

 

Aya makuru avugako mubyo akurikiranweho harimo guhoza ku nkeke asaba ruswa y’igitsina kuko hari umwe mu ba Gitifu b’Akagari w’umugore yahoraga yaka iyi ruswa y’igitsina ndetse bivugwako ubwo uyu mugore yayimwimaga byatumye amusabira kumwimurira mu wundi Murenge uherereye kure n’urugo rwe.

 

Abandi mu baturage bavugako uretse iyi ruswa ishingiye ku gitsina,hari n’ikibazo akekwaho cya ruswa kuko afatwa yasanganywe miliyoni 10 y’u Rwanda yari abitse mu icumbi yahawe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

 

Uyu Gitifu Nkurikiyimana pierre akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Gasaka,akaba yarafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku wa 24 Nyakanga 2026.

 

Umuvugizi wa RIB ntarasubiza icyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge akurikiranweho.

[mc4wp_form]