Bibarwa yunus se w’umuhanzi Musabwa patrick wamenyekanye ku izina Kitoko Bibarwa, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026.

Bibarwa yunus yari asanzwe ari Umushumba uri mu kiruhuko kiza bukuru mu itorero Mèthodiste Libre au Rwanda mu karere ka Nyanza, Akaba yari afite imyaka 73 y’amavuko. Akaba kandi yaranakoze mu mushinga compassion International Rwanda.

Uyu musaza yaje gufatwa n’uburwayi butunguranye aho yari atuye mu karere ka Nyanza,ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal akaba ari naho yaje kwitaba Imana. Asize abana batatu n’umugore. Abahungu babiri n’umukobwa umwe.Amakuru avugako kitoko ari we mfura muri bo.

Umuhanzi kitoko yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze nziza mu njyana ya R&B,hip hop na afrobeats.,harimo nka album ye ya mbere yise “ifaranga” yari ikubuyemo indirimbo nka Manyobwa,Igendere,Sakwesakwe,Agakecuru,Akabuto n’izindi.

Uyu muhanzi wabuze umubyeyi we, ni umwe mu bitabiriye ibitaramo bizenguruka iguhugu nka ‘summer country tour’, bihuza abahanzi bakunzwe mu gihugu nka bruce melody,the ben,bwiza byabereye mu duce dutandukanye nka Bugesera na Musanze.

[mc4wp_form]