U Rwanda rugiye guhagararirwa bwa mbere mu by’umutekano n’ingabo muri Belarus, nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo y’iki gihugu yemeye Colonel Anthony Mpagaze nk’umukozi ushinzwe ibikorwa by’ingabo (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Colonel Anthony Mpagaze ntabwo azaba afite icyicaro muri Belarus, ahubwo azaba areberera inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu ariko aba i Moscow mu Busuriya, aho asanzwe akorera imirimo ijyanye n’inshingano ze.
Muri iki cyumweru Colonel Anthony Mpagaze yakiriwe muri Minisiteri y’Ingabo ya Belarus, kugira ngo yemezwe kuri uwo mwanya.
Muri uwo muhango, Colonel Mpagaze yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’iyo minisiteri ku buryo ibihugu byombi byakomeza guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ingabo n’umutekano.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya no muri Belarus, Gen Maj Joseph Nzabamwita.
Defence Attaché ni umwanya uba muri za Ambasade, ugenewe abasirikare. Uwurimo aba ahagarariye inzego z’ingabo z’igihugu runaka mu kindi gihugu, aho aba ashinzwe guhuza inzego zombi, guteza imbere imikoranire mu bya gisirikare no gukurikirana ibikorwa by’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.
Kuba u Rwanda rugize umuyobozi wa mbere muri uyu mwanya muri Belarus ni indi ntambwe mu mubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’ingabo.