Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko yishimiye kuba ibihugu byinshi bifite ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli cyatewe n’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.

 

 

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, ubwo yibutswaga ko mu 2022 yari yasezeranyije iki kinyamakuru ko agiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kimaze imyaka myinshi Burundi.

 

Umunyamakuru yagize ati “Mu 2022, ubwo twagiranaga ikiganiro, mwambwiye ko ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli mugifashe mu biganza. Uyu munsi tuhageze hakiri ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli.”

 

Perezida Ndayishimiye yaciye umunyamakuru mu ijambo, asubiza yitonze ati “Ubu ho ndatomboye, si u Burundi gusa.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yabaye nk’ukangutse, asobanura ko ibikomoka kuri peteroli bigurwa amafaranga kandi ko aboneka iyo igihugu gifite ibyo kiri kohereza mu mahanga, kandi ko ibyo biri gukemuka kuko hatangiye koherezwa avoka nyinshi n’amabuye y’agaciro.

 

Yasobanuye ko mbere y’uko mu Burundi hatutumba umwuka mubi wa politiki mu 2015, iki gihugu cyabagamo Amadolari menshi yifashishwaga mu kugura ibikomoka kuri peteroli ariko ngo icyo Abarundi batazi ari uko yari imfashanyo z’amahanga.

 

Ati “Ingorane Abarundi batazi kugeza uyu munsi, ntibazi ko bari batunzwe n’imfashanyo. Ntibazi ko ariya Madolari bari bafite ari imfashanyo. Kuva 2015 hari imfashanyo irongera kuboneka muri ubu Burundi? Cyangwa mumvuga mu matamatama, muba muntuma ngo ‘Genda usabe imfashanyo tubone Amadolari’?”

 

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwacutse, bukwiye kubaho mu bukene bwabwo, bushakisha uko bwashobora kwibeshaho binyuze mu gushaka ibyo bwohereza mu mahanga kugira ngo bubone amafaranga yo kugura ibikomoka kuri peteroli.

 

Yafatiye urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko nk’uko iki gihugu cyatinze kwitunganyiriza ibikomoka kuri peteroli, u Burundi na bwo buzakomeza gutegura urugendo rubuganisha ku kubibona mu buryo burambye binyuze mu kongera ibyo bwohereza mu mahanga.

 

[mc4wp_form]