Intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel ikomeje gufata indi ntera, mu gihe ibitero biri gukwirakwira mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu nzira zikomeye z’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko ubwirinzi bwacyo bwo mu kirere bwahanganye n’indege zitagira abapilote cyise iz’umwanzi, gishinja Iran kugaba icyo gitero. Iran na yo yavuze ko indege zayo zagabye igitero ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika biri ku kibuga cya Ahmad al-Jaber muri Kuwait.
Iran yavuze ko icyo gitero cyari igisubizo ku bitero Amerika yari yagabye ku butaka bwayo umunsi umwe mbere. Yemeje ko indege zayo zari zigambiriye ahabikwa ibikoresho by’itumanaho rikoresha ibyogajuru n’ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare.
Hagati aho, ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bwarashwe n’ikintu kitaramenyekana hafi y’inkombe za Oman. Igitero cyangije icyumba kirimo moteri, bituma ubwo bwato butakaza ubushobozi bwo gukomeza urugendo. Nta muntu watangajwe ko yahasize ubuzima cyangwa ngo habeho iyangirika ry’ibidukikije.
Iran yanaburiye ko Amerika nikomeza gufunga ibyambu byayo byo mu Majyepfo ikoresheje ubwato bwa gisirikare, izarushaho gukaza igenzura ku muhora wa Hormuz, ndetse n’izindi nzira zo mu nyanja zishobora gufungwa.
Nibura mu muhora wa Hormuz hanyura ubwato butanu ku munsi.
Muri Yemen, umutwe w’aba-Houthi ushyigikiwe na Iran wavuze ko wahatiye ubwato umunani bwa Arabie Saoudite guhindura icyerekezo. Uyu mutwe wari watangaje ko wafungiye ubwato bwa Arabie Saoudite inzira zo mu nyanja.
Muri Amerika na ho igitutu cya politiki gikomeje kwiyongera. Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko amafaranga akoreshwa muri iyi ntambara ahagarikwa, mu gihe raporo zigaragaza ko ububiko bwa misile z’ubwirinzi za Patriot na THAAD bugenda bugabanuka.
Ibi byose bigaragaza ko intambara itakiri hagati ya Iran, Amerika na Israel gusa, ahubwo iri kugenda isatira ibihugu bituranye n’inzira z’ingenzi ubukungu bw’Isi bushingiyeho.