Umunyeshuri w’umunya-Sudan yepfo,Viola Eli Bibi Albert yakatiwe N’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro igifungo cy’amezi atandatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 100frw byombi bisubitse nyuma yo gukubita no gukomeretsa Umwarimu.ibi bihano byombi bikaba bisubitse mu gihe cy’umwaka.
Ni ubushyamirane bwabaye ku wa 4 Kamena 2026,Hagati ya Viola Eli Bibi Albert na mwarimu ushinzwe gushyira amanota muri ‘system’. Amakuru dukesha Ikinyamakuru IGIHE avugako ubwo Mwarimu yamaraga gushyiramo amanota aribwo uyu munyeshuri yamusagariraga akamubita kugeza ubwo amukomerekeje amushinja ko ari we utuma atsindwa Ndetse akamubwira amagambo amutera ubwoba ko azamwica.
Ni umwanzuro wasomwe n’Urukiko kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026. Aho rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro Ndetse rukagira umwere uyu munyeshuri ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho kuko nta bimenyetso bifatika bihari bituma bimuhama.
Urukiko kandi rwategetse ko uyu Viola Eli Bibi Albert yishyura umwarimu we indishyi ingana n’ibihumbi 700rwf,Zikubiyemo igihembo cya Avoka, amafaranga y’ikurikirana rubanza,amagarama ndetse n’indishyi z’akababaro.
Uyu munyeshuri wari mu mwaka wa 4 wa kaminuza yari asigaje igihembwe kimwe ngo arangize amasomo. Akaba yashinjwaga ibyaha bibiri harimo gukubita no gukomeretsa ndetse no gukoresha ibikangisho.
Mu iburanishwa ryabaye ku wa 16 Nyakanga 2026, Viola Eli Bibi Albert yemeye ko yakubise akanakomeretsa umwarimu we. Aho avugako yabikoreshejwe n’umujinya w’isomo yari yatsinzwe ndetse Asaba n’imbabazi ariko Mwarimu yanga gutanga imbabazi.
Umwunganizi w’umwarimu ndetse n’ubushinjacyaha,basabiye uyu munyeshuri guhabwa igifungo cy’imyaka itatu ndetse akishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 9,2frw.
Urukiko nyuma yo kugenzura ibyo byose ahanishwa igifungo cy’amezi 6 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100frw byombi bisubitse ndetse ko uyu mwanzuro ushobora kujurirwa mu gihe kitarenze iminsi 30.