Umunyarwenya Kazungu Emmanuel uzwi cyane nka Mitsutsu ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa murumuna we wari umaze imyaka ibiri avurirwa mu bitaro. Nyakwigendera yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.
Mitsutsu yasangije abakunzi be ubutumwa bw’akababaro, ashimira murumuna we ku rukundo n’ubutwari yamugaragarije. Yanasobanuye ko yari yaragerageje uko ashoboye kose kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kumuvuza, ndetse rimwe na rimwe agurisha bimwe mu byo yari atunze.
Urupfu rwa murumuna we rwababaje cyane Mitsutsu n’abakunzi be, bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye.