Sosiyete itegura ibitaramo mu gihugu cy’u Bubiligi yitwa Team Production, yatumiye umuhanzi Israel Mbonyi umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, umuyobozi w’iyi sosiyete Justin Karekezi akaba yatangaje ko ari igitaramo kizaba kuwa 11 kamena mu murwa mukuru w’iki gihugu.

 

Karekezi yatangaje ko batumiye Mbonyi kubera ko abantu bo mu ngeri zose bamukunda, bakifuza ko abataramira ndetse bizera ko indirimbo zo mu njyana akora zibafasha zikanabubaka, ndetse nanone kumutumira akaba Atari impanuka ahubwo ari uko bashingiye ku kuba ahandi hantu hose yagiye akorera ibitaramo yagiye agaragaza ko akunzwe.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.