Umusore wakoraga akazi ko mu rugo rwa nyakwigendera Mukarugomwa Josephine w’imyaka 75, witwa Dusabimana Emmanuel, yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha aho akekwaho icyaha cyo kwica uwo mukecuru. Ubu bwicanyi bwabaye kuwa 7 Mata 2023 aho uyu musore yanahise acika inzego zishinzwe umutekano, kuri ubu akaba yafatiwe mu karere ka Kamonyi.

 

Amakuru avuga ko uyu musore watawe muri yombi kuwa 16 gicurasi 2023, ubwo yafatwaga yatanze amakuru ko hari abandi bafatanije na we muri ubwo bwicanyi,ndetse yemera ko mu mafaranga ibihumbi 260 yatwawe nyakwigendera, Dusabimana yatwayemo ibihumbi 60 gusa.

 

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Dusabimana, hari abandi bagabo babiri batawe muri yombi bikekwa ko baba barafatanije muri ubwo bwicanyi. Amakuru avuga ko bamwe mu baturage bavuze ko ubwo Dusabimana yafatwaga, yavuze ko bishwe Mukarugomwa bamunize maze bamukubita n’inyundo mu mutwe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Gasasira Francois Regis yemeje aya makuru ndetse avuga ko Dusabimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB mu Kabagari.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.